Ihungabana: Ubushomeri no gutakaza akazi kimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe

Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hari  byinshi bitandukanye byateye  ihungabana, cyane mu barokotse Jenoside, ndetse no mu babibonye. Ari naryo rivugwa cyane igihe cyose havuzwe ngo runaka yarahungabanye, umuntu wese ahita atekereza ko ari ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buryo bugoye, Umuryango nyarwanda wakomeje  kwiyubaka no gusana imitima y’abahungabanye kubera kubura ababo no kugerageza kubagarura mu buzima bwa muntu bwa buri munsi. Imirimo iruburwa, akazi karatangira hirya no hino, yaba aka Leta, ak’abikorera cyangwa se kwihangira imirimo.

Gusa muri iki gihe, ku isoko ry’umurimo ni uguhangana gukomeye, aho ubushomeri bumaze gufata intera ndende cyane mu rubyiruko rurangije amashuri, hakiyongeraho no kugatakaza kuri bamwe, birukanwe cyangwa se habayeho guhagarara mu byo bakoraga bibinjiriza amafaranga abatunga.

Ubwo itsinda ry’abanyamakuru barwanya SIDA n’ibindi byorezo bari mu Karere ka Bugesera, bamwe mu rubyiruko rudafite, rwabatangarije ko iyo bibashobeye bishora mu biyobyabwenge, bagira ngo birengagize ibibazo, ahubwo bikarangira bibateye ihungabana ryo mu mutwe.

Niyitanga Charles (izina ryahinduwe), yavuze ko ibyo Leta ihora ibabwira ngo bihangire imirimo, hanze bashobora kuba batazi uko biba bimeze!!

Yagize ati: ”Kubera ubushomeri bwinshi buri muri iki gihugu, uko iminsi igenda yicuma, Leta ishishikariza urubyiruko kwigira ndetse no kwihangira imirimo, sinzi iyo bivugwa bityo baba bazi ko guhanga iyo mirimo bigira icyo biheraho! Hagomba igishoro, iyo wihuguye mu myuga ngo ugier icyo wikorera, nabyo bigusaba igishoro, ni ibintu bigoye rwose bituma twibaza ejo hazaza, byagushobera ugahitamo ikigufasha kwibagiza gato ubwonko gutekereza.

Niyitanga akomeza avuga ati: ”Niba ushaka kumenya ko akazi kabuze, ugashaka kumenya uko urubyiruko ruba rumerewe, komeza uzunguruke urebe umubare w’abirirwa bazunguruka muri uyu mujyi, bagahiga, abandi ngo barakora ibizamini by’akazi utamenya umubare, hose ngo baratsindwa!!! Nimureke kubavugiraho. Iyo ukoze ikizamini cy’akazi ugatsindwa ndakubwiye uhura n’ihungabana ntiwapfa gusinzira, kubera ko uba utazi amaherezo y’ubuzima bw’ejo. Urara utekereza uko uzabaho (…) birumvikana ntiwabona ibitotsi, kugirango ubibone wishora mu biyobyabwenge byo kunywa inzoga n’itabi kugirango usinzire.”

Habyarimana Jean Bosco, wubatse, we wahoranye akazi, yaje kugira ibyago aragatakaza, avuga ko bibabaza cyane, kuko ntuba ugifite ijambo mu rugo.

Aragira Ati: ”Nagize akazi keza, ndubaka ndashaka mfite abana 3, muri iki gihe mu rugo ntibyifashe neza kuko ibyo nakoraga nko kwishyurira abana amashuri byananiye, guhaha nabyo nuko. Ikibabaje kandi ndacyari mu bukode. Mbese nta jambo mu rugo, numva nsigaje kwiruka ku musozi, nagize ihungabana ry’ejo nzamera nte n’uru rubyaro. Gusa sinigeze njya mu biyobyabwenge ariko nanyarukiye ku Muryango Nyarwanda w’Abajyanama b’Ihungabana ARCT-Ruhuka bamfasha kumenya uko najya nitwararika.”

ARCT-Ruhuka mu kwifuza kumenya ubufasha batanga, Ancilla Mukarubuga Umuyobozi wa ARCT-Ruhuka, yadutangarije ko batanga amahugurwa y’abafasha n’abakangurambaga mu byihungabana kandi bagatanga n’ubujyanama.

Agira ati: “Ihungabana ni kimwe mu bihangayikishije igihugu. Iyo umuntu afite ihungabana nta kindi yanabasha gukora, twe rero nka ARCT Ruhuka tukagira uruhare mu gukumira ihungabana no kurivura.

Ndacyayisenga  Dynamo, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, mu Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Ndacyayisenga Dynamo yabwiye ikinyamakuru gasabo ko nubwo batari babarura umubare w’abatakaje akazi bagize ihungabana ko hari benshi byagizweho ingaruka.

Ati:”Gutakaza akazi bigira ihungabana rikomeye cyane ku buzima , kuko hari byinshi uvuye ku kazi aba atakaje.Icya mbere ahura n’ubukene .Icya kabiri kutigirira icyizere cyo kubaho mu buzima buzaza.Kubera uwo muhangayiko agira ihungabana rikomeye kuburyo arwara depression.”

Ndacyayisenga avuga ko uwahuye n’iryo hungabana kumuvura bitoroshye ngo keretse iyo umukuye mu bukene cyangwa ukamushakira akandi kazi nka mbere, naho bitagenze gutyo ashobora kuba umusazi burundu.

Imibare yavuye mu isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize Ugushyingo 2022, ryagaragaje ko ubushomeri bukomeje kuzamuka. Ryerekana ko abaturage bari mu myaka yo gukora bari bageze kuri miliyoni zirenga umunani.

Muri bo miliyoni 3,5 bari bafite akazi mu gihe 1,4 bari abashomeri. Abarenga miliyoni 3,3 bari hanze y’isoko ry’umurimo. Abafite akazi bagabanutseho 3,8% bava kuri miliyoni 3,71 muri Kanama 2022.

Ugereranyije imibare yo mu gihembwe nk’iki mu mwaka washize bigaragara ko abafite akazi bagabanutseho 1,7%. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko mu Ugushyingo 2022 abantu bagera ku bihumbi 74 bakoraga mu rwego rw’ubuhinzi batakaje akazi, abandi bagera ku bihumbi 164 bakoraga mu rwego rw’inganda, nabo batakaje akazi.

Uwitonze Captone

 661 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *