Ngo Kampani Agruni ya Shiraniro Ngenzi Jean Paul ishobora gufunga imiryango kubera imikorere idahwitse.

Bamwe mu baganiriye n,ikinyamakuru gasabo.net bifuje ko  amazina yabo atajya ahagaragara  bavuga ko imikorere ya kampani Agruni ya Shiraniro Ngenzi Jean Paul ikusanya itwara ibishingwe mu mujyi wa Kigali,yaba nibura ifite ibibazo.

Umwe muri abo baturage bakorana nayo ati”:Kampani Agruni igiye gufunga imiryango kubera imikorere idahwitse cyane ko ibishingwe byirirwa ku mihanda isazi zituma, kandi abaturage bishyuye .Ngo byaba biterwa  nuko yakoreshaga imodoka zitari izayo none ba nyirazo bakoze indi mishinga,bityo Agruni ikabura uko itwara ibishingwe.”

Uretse abaturage bakorana na Agruni, n’inzego z’ibanze  zo mu mujyi wa Kigali, zatangiye kubona ko imikorere yayo  ikemangwa iyambura amwe mu masoko kuko bamwe mu baturege bari batangiye gusakuza .

Umwe muri abo bakozi b’umujyi ati:”Amasoko yo gutwara ibishingwe atangwa n’umurenge, yagiye yamburwa AGRUNI, kuko havukamo ikibazo, nyuma ariko  tubagirana inama ngo bikosore.Ni muri urwo rwego kampani Agruni yagiye inanirwa kunoza imikoranire nimwe mu mirenge yatsindiyemo isoko ikaryamburwa.Urugero ni nko mu murenge wa Gasata na Kimihurura byo mu karere ka Gasabo n’umurenge wa Masaka yo mu karere ka Kicukiro.”

Uyu muyobozi yakomeje adutangariza ko Agruni ya Shiraniro Ngenzi Jean Paul yapiganiwe isoko ryo gutwara ibishingwe mu murenge wa Nyamirambo nabwo hakazamo ikibazo.

Ati”:Itegeko rivugako uhabwa isoko agomba kuba afite imodoka 3 mu gihe Agruni yari yarihawe yazanye imodoka ebyeri.Ikibazo cyaje kugera mu mujyi wa Kigali ko hari uwahawe isoko atujuje ibisabwa , MVK isaba umurenge wa Nyamirambo gushishoza bakareba uwareze ko yimwe isoko yarihabwa.No mu murenge wa Rwezamenyo naho Agruni ishobora kuryamburwa.”

Bamwe mu bacuruzi b’ibirayi bigeze kuvuga ko Shiraniro Ngenzi Jean Paul yakoze amakosa mu makusanyirizo y’ibirayi bituma bizamura igiciro afunganwa na shebuja.

Umwe mu bakunze gupiganirwa amasoko na  Jean Paul Ngenzi yavuga ko hari igihe  yitwaza amazina ya  ba Generali kugirango ahabwe amasoko mu buryo butaziguye.

Ati:”Bamwe mu bakozi cyangwa abakora imirimo nk’iyo Agruni ikora Jean Paul abatera ubwoba ababwirako batazamukorana kuko ngo akomeye cyane “.

Akanama gashinzwe amasoko mu murenge wa Nyamirambo gakekwaho amakosa kakoranye na Jean Paul kuko kamuhaye ibaruwa imwe imwerera gukora byagateganyo ,mu gihe birengagije icyo itegeko riteganya.

Twamagaye Jean Paul ngo tumubaze yanga kwitaba,tugiye  ku Gisozi aho akorera umusekirite atwangira ko tubonana kandi Jean Paul yarahari.Kwimana amakuru n’ikosa.Tuzakomeza tubakurikiranire uko bizarangira hagati ya Agruni nindi Kampani bahanganiye isoko mu murenge wa Nyamirambo.

 632 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *