ADEPR:Ngo ntibagomba kwirukanwa kuko bahoze mu ngabo za APR zabohoje igihugu.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu basengera mu Itorero ADEPR mu Rwanda,ngo niryo torero ryonyine rukumbi  ryakunze kuyoborwa n’injiji zitize.Kubera ubwo buyobe bw’umutima no mu mutwe ryakunze kuvugwamo akavuyo n’akajagari.

Uko iminsi yagiye yicuma hagiye haboneka abize kurusha abandi ariko ntibahabwe inkoni y’ubushumba , none igihe kirageze , intiti zaminuje zuzuye muri ADEPR, kandi ziri kuyobora no gushyira ibintu ku murongo .None impinduka zijyanye n’igihe zitangiye kwigaragaza.

Nubwo hari bamwe mu bahoze ari abakozi n’abapasitoro batishimiye impinduka zakozwe na Team igizwe n’Umuvugizi, Pasitori Ndayizeye Isaie nk’umuvugizi wa ADEPR hari  benshi bishyimiye uko yakoze amavugururwa.

Karamuka Frodouard uvugira  abahagaritswe muri  ADEPR, yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko aho gukemura ibibazo yabyongereye.

Ati:”Bariya bashumba n’abakozi birukanwe bari bafite imiryango batunze none ko nta kazi bazatungwa ni iki?Byongeye kandi benshi bahoze ari abasirikare ba APR, bagize uruhare mu kubohoza igihugu.“

Hari uwamusubije ngo ati:”Icyo si ikibazo kuba hari bamwe mu bapasitoro n’abakozi muri ADEPR, bahoze muri APR, kuko hano hanze hari benshi bahoze  muri APR, batabyitwaza. Niba bagifite imbaraga bazajye mu Nkeratutabara  cyangwa bake akazi k’irondo nk’abandi bose bahoze ari abasirikare.Kuko ADEPR, ni itorero ry’umwuka wera.Si indiri ya Demobu.”

Pasiteri Gatemberezi Muzungu wabaye Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, yigeze kubwira ikinyamakuru  Gasabo ko akajagari kaba muri ADEPR, gakururwa n’abantu bamwe baba bashaka imyanya , bayibura bakarwanya komite yose igiyeho.

Ati:”Usabwimana Samuel, baramurwanyije, Tom Rwagasana na Sibomana biba uko, natwe komite ya Karuranga Efrem na Karangwa John nuko.Byumvikane ko hagiyeho indi komite ntihabura abayirwanya.”

Kandi koko niko byagenze , tariki ya 02 Ukwakira 2020,ubwo  Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwafashe icyemezo cyo guhagarika inzego z’ubuyobozi muri ADEPR,bugizwe n’Umuvugizi, Rev Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie  , bugasimbuzwa Pasitori Ndayizeye Isaie nk’umuvugizi wa ADEPR havumbutse agatsiko karwanya iyo komite.

None se niko bizahora mu itorero ADEPR, mu gihe habaye impinduka hajye haboneka n’agatsiko kayirwanya!!!.

 1,480 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *