Dr. Bihira Pierre Canisius yazize ubwambuzi cyangwa umunwa we

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi impuguke akaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga, Dr Bihira Pierre Canisius, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yabwiye Kigali Today ko Dr. Bihira yarezwe n’abantu yijeje ko nibagura imigabane muri Kompanyi ye yitwa AFADE (African Agency for Development and Environmental Project), bazabona inyungu zihuse, ariko ibyo bemerewe bakaba ntabyo babonye, ndetse n’amafaranga batanze na yo ntibayasubijwe.

Dr Murangira yagiriye abaturage inama yo kwirinda gushora amafaranga yabo mu bintu badasobanukiwe neza, kandi yibutsa abashuka abaturage gushora amafaranga mu buryo bwo kubariganya, ko RIB itazabihanganira.

Dr Bihira kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Bihira yakoreye amabanki atandukanye mu Rwanda, muri iki gihe yumvukaniraga ku maradiyo menshi asesengura ibijyanye n’ubukungu ,yemeza ko COVID-19 ari bizinesi , ubundi ngo nta gihugu cyatera imbere abaturage 80 % bahingisha isuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *