Kigali City:Bari kwikingiza Covid-19 nk’abasahuranywa kugirango batazabuzwa kwinjira mu birori

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko yabaye ihagaritse igikorwa cyo gukingira mu buryo bwa rusange abahabwa urukingo rwa mbere kuko abari bateganyijwe gukingirwa mu byumweru bibiri mu mujyi wa Kigali bitabiriye cyane bigatuma inkingo ziba nke.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima aho yatangaje impinduka zabaye muri iki gikorwa cyo gukingira icyiciro cya gatatu.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, cyari giteganyijwe kigomba kumara ibyumeru bibiri aho cyari kigenewe abafite guhera ku myaka 18 mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’iminsi itanu gusa, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje impinduka zabaye muri iyi gagunda yagombaga kumara ibyumweru bibiri.

Iri tangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Gatan tariki 27 Kanama 2021, rivuga ko Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kana 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakomeza gukingirwa gusa abafata doze ya 2 y’urukingo rwa Covid-19 “mu gihe duetereje izinzi nkingo ngo dusubukure igikorwa cyo gukingira abatarabona urukingo na rumwe.”

Iri tangazo rikomeza rigaragaza impamvu yatumye habaho izi mpinduka ko ari uko “Ibyiciro by’Abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenze ebyiri.”

U Rwanda ruherutse kwakira inkingo zikabakaba ibihumbi 700 rwahawe n’ibihugu bibiri ari byo Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *