Icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije cyakomereje mu nteko z’abaturage

Icyumweru cya Gatatu mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyahariwe ubukangurambaga ku kubungabunga no kurengera ibidukikije. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti:”Tubungabunge ibidukikije twiteganyirize ejo heza.”

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nyakanga ubu bukangurambaga bwakorewe mu nteko z’abaturage ziba buri wa kabiri w’icyumweru hirya no hino mu gihugu.

Muri ubu bukangurambaga abaturage bakanguriwe kurwanya imyotsi yangiza ikirere, kwimuka bava ku misozi ihanamye no mu manegeka, gutera amashyamba ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu ntara y’Amajyepfo ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Huye mu murenge wa Karama igice gituriye  ishyamba ry’ibisi bya Huye.

Iki kigorwa kikaba cyaritabiriwe n’ukuriye Polisi mu karere ka Huye Senior Superintendent of Police (SSP) Ntacyo Burahinda.

SSP Burahinda yagarutse kuri bamwe mu baturage bitwikira ijoro bakajya gutema ibiti mu ishyamba ry’ibisi bya Huye asaba abari bitabiriye inteko y’abaturage kubireka ahubwo bakajya batanga amakuru y’abo babonye batema iryo shyamba cyangwa n’andi mashyamba.

Yagize ati “Bamwe muri mwe muhengera ari nijoro mukajya mu mashyamba ya leta kuyatemamo ibiti mushaka gutwika amakara, abandi  mushaka inkwi zo gucana. Murasabwa kubyirinda   kuko iyo utemye ishyamba uba ushyira ubuzima bwawe n’ubw’ abandi mu kaga.”

Yakomeje avuga ko ishyamba rigira akamaro mu buzima bwa muntu nko gutanga umuyaga mwiza, gutuma imvura igwa n’ibindi. Yasabye abaturage gutanga amakuru y’abangiza ibidukikije kugira ngo bahanwe n’amategeko. 

Mu Ntara y’Amajyaruguru iki gikorwa cyabereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi aho cyitabiriwe n’umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage Marie Claire Gasanganwa. Yasabye abaturage gufata iya mbere bakabungabunga ibidukikije byo mu bishanga n’ahandi hari urosobe rw’obinyabuzima.

Yagize ati “Mu kwiye kwirinda kubaka mu bishanga kuko byangiza ibidukikije, mwirinde   guhinga musatira imigezi cyangwa ibiyaga, musigemo metero nibura 50  kugera ku murima.”

Mu Ntara y’Iburasirazuba ubu bukangurambaga bwabereye  mu karere ka Rwamagana mu  murenge wa Kigabiro aho cyitabiriwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Regis Mudaheranwa.

Mudaheranwa yasabye abaturage kubungabunga ibidukikije bakabigira umuco.

Yagize ati: “Kubungabunga ibidukikije bikwiye kuba  umuco uranga umunyarwanda, turabasaba  kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe no gutwika ibiyorero mu mirima.” 

Mu mujyi wa Kigali abaturage batuye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kimisagara basabwe kwirinda gutura mu manegeka kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga bikaba byabaviramo n’urupfu, basabwa  kwirinda kumena amazi yanduye ahatabugenewe. 

Mu ntara y’Iburengerazuba, abaturage basabwe  kurushaho kwita ku mashyamba n’inzuzi bihagaragara  bafatanya n’inzego za leta guteza imbere ibidukikije.

Usibye ubu bukangurambaga bugamije kurengera ibidukikije burimo gukorwa mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, ni kenshi Polisi y’u Rwanda igaragara mu bikorwa byo kurengera ibidukikije nko gutera amashyamba, gucukura imirwanyasuri n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kimwe mu biza ku isonga mu kwangiza ibidukikije, ni imyotsi ihumanya ikirere ituruka ku binyabiziga. Abarenga 90% ku isi yose bahumeka umwuka wanduye, ndetse buri mwaka abasaga miliyoni 7 bicwa n’ingaruka zo guhumeka umwuka uhumanye. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abatunze ibinyabiziga kwihutira kubisuzumisha umwotsi kugira ngo harwanywe iyangirika ry’ikirere riturutse ku myuka y’ibinyabiziga.

gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *