Burera : Urubyiruko rw’ishyaka rya Green Party rurasabwa gutinyuka rugakorera ishyaka kuko igihugu ari icya rwo.

Imwe mu ngamba ikomeye ku rubyiruko mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije nuko rwatinyuka , rugakorera ishyaka kuko igihugu ari icyarwo. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’ umurwanashyaka akaba n’umubitsi waryo Masozera Jacky mu biganiro bagiranye n’uru rubyiruko n’abagore bo mu karere ka Burera kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 08 Ukwakira 2022.

Atangiza ibiganiro ku mugaragaro, Umurwanashyaka Masozera Jacky, yahereye ku byagezweho ishyaka ribigizemo uruhare ndetse n’ibyo rimaze kugeraho ubwa ryo.

Yagize ati ” Dufatanije n’andi mashyaka yemewe mu gihugu, hateguwe amatora, aribwo twitoreye
Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame ndetse n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party ) mu ndimi z’amahanga ryari riyafitemo umukandida Dr. Frank Habineza, waje kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite.”

 

Bamwe mi batowe muri Green Party muri Burera bari kumwe n’abayobozi

Abahagaze imbere Masozera Jacky (Hagati), Modeste Ntihanuwayo uyobora iburengerazuba (ibumoso) mu gihe iburyo bwe hari Dusabimana Joseph, uyobora amajyaruguru.

Masozera yakomeje agaragariza Gasabo.com ibindi byagezweho nk’uko yabigaragarije urubyiruko. Aha naho yagize ati ” Uretse ibyo maze kuvuga, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party), ryanagize uruhare mu kuzamura umushahara wa mwarimu, ryagize uruhare mu gushyiraho abasenateri n’abadepite, abambasaderi, gushishikariza abaturage kuba mu bwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), ishyaka ryagize uruhare mu gukuraho Paracetamol hashyirwaho za Fafumasi n’ibitaro ndetse n’ibigo nderabizima kandi rikaba rikomeje kugira uruhare mu gushyiramo amavuriro mato (Postes de Santé ) nyinshi kandi hafi y’abaturage.

 

Masozera Jacky umubitsi mukuru wa Green Party mu Rwanda

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije , ku bufatanye n’andi mashyaka ryagize uruhare mu gushyiraho indege zitagira abaderevu ( Drones) zo gutwara amaraso ziyashyikiriza abarwayi bayakeneye hirya no hino mu gihugu, Green Party igira uruhare mu kurengera umutungo wa rubanda, ifunguro ry’abana ku mashuri n’ibindi bishingiye ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Yakomeje agaragariza urubyiruko ko hari n’ ibindi byiza kandi byinshi Green Party yagizemo uruhare harimo kurwanya isuri mu butaka, ubushakashatsi ku mugezi wa Nyabarongo ndetse ko hanabayeho gushishikariza abana b’abakobwa kwitinyuka bakagana amashuri y’imyuga kandi ngo biragenda bigerwaho.
Aha, ni naho yahereye ashishikariza Urubyiruko kwinjira muri Politiki nziza kandi yubaka kuko arirwo Rwanda rw’ejo.
Yagizeati ati” Rubyiruko, mugomba gutinyuka, mwinjira muri Politiki nziza kandi yubaka itari ya yindi yagejeje u Rwanda Kiri Jenoside wakorewe abatutsi kuko Politiki mvuga si ya yindi yo guhangana nubwo turi ishyaka ritavuga rumwe na Leta.”

Nyuma y’ikiganiro cy’ibyagezweho Green Party ibigizemo uruhare , hakurikiyeho ikiganiro cya Demokarasi no kurengera ibidukikije cyatanzwe na Ntihanuwayo Modeste wavuze ko ibinyabuzima byose bibaho kubera ibidukikije. Aha ni naho yahereye asaba Urubyiruko n’abagore kurengera ibidukikije cyane ko ngo nta bidukikije, nta buzima.

Avugana na Gasabo.com ku kurengera ibidukikije, Ntihanuwayo Modeste yagaragaje bimwe mu mu bihungabanya ibidukikije harimo : Ihindagurika ry’ikirere, isuri, imikoreshereze mibi y’ibinyabiziga byohereza ibyuka bibi bihumanya ikirere [ Airportion] cyangwa se uburozi.

Aha ni naho yahereye agaragaza n’impamvu zitera iyangirika ry’ibidukikije harimo kubwo kwangirika kw’ akayungiro k’izuba, ubutayu, imihindagurikire ya kilima (Climat change). Bityo ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije rikaba rifite ingamba zo gukora ubuvugizi igiciro cya Gaz kikagabanuka aho gukomeza gutema amashyamba ngo abantu babone ibicanwa (Inkwi n’amakara) ahubwo hakigwa uburyo ibiciro bya Gaz byagabanuka nibura amafaranga 1000 akaba yashobora guhaza umuryango mu kwezi, noneho ibyo by’inkwi n’amakara byakoreshwaga bikagabanuka.

Ibindi ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije rikazakomeza gukora mu rwego rwo kurrngera ibidukikije ni ugushishikariza no gukomeza ubukangurambaga mu bashoramari no mu banyenganda bakajya bakoresha amacupa atangiza ibidukikije nk’uko uruganda rw’inyange rwatangiye gushyira imbaraga mu gukora amacupa y’ibirahuri kugira ngo aya Palasitiki (Plastiques) acike burundu.

Masengesho Alice , yatowe nk’uhagarariye abagore mu karere ka Burera ariko akaba akiri mu cyiciro cy’urubyiruko. Yabwiye Gassbo.com ko agiye gukora ibishoboka byose akegera abo yashinzwe [ Abagore] Bityo, akabashishikariza kurengera ibidukikije.

 

 

Masengesho Alice watorewe kuyobora abagore muri Burera baba muri Green Party

Yagize ati ” Kuba dusabwa gutinyuka ngo dukorere igihugu cyacu, nasaba Urubyiruko by’umwihariko abakobwa n’abagore kugira uruhare runini mu kurengera ibidukikije kuko aribyo buzima. Ubonye uwangiza ibidukikije, akamukebura ndetse tukagira n’umuco wo kudahishira abo tubonye bangiza ibidukikije mu nyungu zabo bwite.”

Mugenzi we Aaron Cyizere yatorewe kuyobora urubyiruko. Mu kiganiro yagiranye na Gasabo.com yavuze ko intego ajyanye murubyiruko aruko rugomba gufata iya mbere bakarengera ibidukikije cyane ko biri no mu mahame y’ishyaka.

Yavize ati ” Natorewe kuyobora Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rwibumbiye mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije. Bityo, ku bw’iyo nyito nk’urubyiruko tuzagerageza guhindura twigisha abangiza ibidukikije bakabireka ahubwo bakagerageza gukoresha Gaz. Muri Burera byari byiza ariko tugiye kurushaho kubinoza nk’urubyiruko kuko ari twe mbaraga z’igihugu.”

Green Party ni ishyaka ryatangiye 2009 riza kwemerwa na Leta mu mwaka wa 2013 noneho 2014 ryinjira muri Forum y’amashyaka 11 ya Politiki mu Rwanda, nubwo ritavuga rumwe na Leta ariko rikora ryuzuzanya na Leta mu guteza imbere abaturage no kuzamura imibereho myiza yabo mu inzira ya Demokarasi no kurengera ibidukikije nk’uko biri mu ntego yaryo nyamukuru.

Ubu kangurambaga Green Party iri gukora, imaze kugera mi turebe 17 kandi bukazakomereza no mu tundi turebe dusigaye aho muri buri Karere hahugurwa abarwanashyaka 40 barimo 20 bagize icyiciro cy’urubyiruko na 20 b’icyiciro cy’abagore.

SETORA Janvier

 36,007 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *