Musanze:Igwingira na Bwaki mu bana bo mu kagari Kigombe bigiye kuzaba amateka.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu kagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze biyemeje guca burundu igwingira na Bwaki mu bana babo kubera ko bamaze guhindura imyumvire no kumenya imitegurire y’indyo yuzuye ikwiriye umwana n’ibyo agomba gukorerwa mu mikurire ye.

Ibi, babyiyemeje ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umuryango wa RPF Inkotanyi umaze ushinzwe.

Ni ibirori byitabiriwe n’ingeri zose harimo abakuru n’abato [ Abagabo b’ibikwerere, abagore b’amajigija, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ndetse n’abana bato].

Mu kiganiro cye, Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Kigombe, Mathias Mudaheranwa yavuze byinshi bagezeho babikesha umuryango aho yagize ati ” Umuryamgo watugeje kuri byinshi birimo amavuriro mato ( Postes de santé) , urwego rw’abajyanama b’ubuzima, twiyubakiye ibiro by’akagari, twubakiye inzu imiryango 19 itishoboye, hatanzwe inka muri gahunda ya girinka, imiryango itishoboye yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, havuguruwe inyubako zari zishaje mu mujyi wa Musanze , twiyubakiye ibiro by’akagari n’ibindi ariko nubwo bimeze bityo, turacyafite imbogamizi ku nyubako z’imidugudu zitubatse by’umwihariko ibiro by’umudugudu wa Rukereza byashenywe na NPD none akarere kakaba katabyubaka cyangwa ngo kaduhe ingurane ikwiye ngo twubake bindi, kujyana abana mu ishuri n’ibindi.”

Ibindi byakozwe nkuko byagarutsweho na Chairman harimo gukemura amakimbirane mu ngo zari zitabanye neza, gushishikariza abaturage kugira isuku aho bari hose, ku myambaro no ku mubiri n’ibindi byinshi bihesha agaciro umunyarwanda, gusa ngo hakenewe ko imihanda ibahuza n’utundi tugari ndetse no mu midugudu yaharurwa ikanozwa n’aho itari igakorwa kuko ngo ibafasha mu migenderanire n’imihahirane.

Aganira na bamwe mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi bo muri aka kagari ka Kigombe, Umunyamakuru wa Gasabo.net, yabwiwe ko hari ibyiza byinshi RPF inkotanyi yabagejejeho birimo guhinduka mu myumvire, ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, gahunda ya girinka , uburezi kuri bose kandi budaheza, umuco wo kuremerana, gukumira no guhana ibyaha by’ihohoterwa ryakorerwaga abagore n’ibindi.

Uwitwa Ndayambaje Protogène yagize ati ” Aho umuryango ugereye mu banyarwanda, hahindutse byinshi kuko n’imyumvire y’abaturage yarahindutse. Hubatswe ibigo by’amashuri ku buryo umwana wese yiga, amavuriro yariyongereye , twaciye ukubiri no kutambara inkweto n’ibindi ntarondora, gusa mu kagari ka Kigombe dufite ikibazo cy’aho kwidagadurira [Ikibuga cy’umupira] cya Kiryi gikorewe ubuvugizi kikubakwa cyafasha urubyiruko rwacu.”

Ni mu gihe uwitwa Kayitesi Théophile yabwiye Gasabo.net ko yakuranye n’inkotanyi nyuma yo kurokorwa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 none kugeza ubu akaba akora umwuga w’ubudozi, umutunze n’abana be batanu, gusa agashimira RPF Inkotanyi yamwishyuriye amashuri y’imyuga [Ubudozi] ndetse ikamwubakira n’icumbi arimo n’urubyaro rwe kuko atararibona bari babayeho nabi.

Ku bw’umuryango Kayitesi Théophile yihangiye umurimo w’ubudozi (Photo:Setora Janvier)

Yagize ati ” Nkirokorwa n’inkotanyi, nabanye nazo ndi umwana w’imyaka 16 , niga kujya mvura inkomere ziri ku rugamba noneho nyuma yo gutsinda urugamba kubera ko ntari narize, inkotanyi zanshakiye aho niga imyuga, niga umwuga wo kudoda, niyubakira inzu y’ibyondo mu dufaraga duke nakuraga muri wa mwuga wanjye ariko nyuma y’aho naje kwegera ubuyobozi bw’akarere mbusaba kunkura muri iyo nzu narimo idashinga, bityo ku bw’umuryango RPF inkotanyi nubakirwa inzu nziza ari nayo mbamo n’abana banjye 5, nta miserebanya, nta mbeho, nta mbeba ahubwo ndidamarariye kuko nkanda ku rukuta amatara akaka kandi nkomeje kwiteza imbere byose mbikesha Umuryamgo.”

Perezida wa Komisiyo y’ubukungu mu karere ka Musanze muri uyu muhango Twagiramungu Abdou , yasabye abanyamuryango ko bakomeza ikibatsi yabasanganye kikazanabaranga umwaka utaha bitorera abadepite ndetse n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2024.

Perezida wa Komisiyo y’ubukungu mu karere ka Musanze, Twagiramungu Abdou (Ph0t0:GASABO)

Yagize ati ” Nta ntore y’umuryango itungurwa, nta ntore y’umuryango si nanjye binyobere ahubwo nkore neza bandebereho. Nk’abanyamuryango turasabwa guhagarara nk’abanyamuryango bafite indangagaciro na kirazira kuko hatabayeho weho, njyewe n’abandi, Umuryamgo ntabwo wagera ku byo ugezeho uyu munsi. Rero imbaraga zanyu, umusanzu wanyu, itafari ryanyu birakenewe. Ibi bikorwa rero mumazemo iminsi murasabwa kubisegasira no kubikomeza. Ikindi nababwira nuko umwaka utaha dufite amatora y’Abadepite, mu gihe mu mwaka wa 2024 dufite amatora y’umukuru w’igihugu. Ndabasaba iki kibatsi mbona hano n’ ibyo bikorwa byose mbabwiye, kizongere kibarange. Bityo, mukomeze kuba abanyamuryango beza nk’uko Umuryamgo RPF Inkotanyi ubyifuza.”

Uretse kurwanya igwingira na Bwaki mu bana, abanyamuryango nafashe n’indi myanzuro harimo : Gushyira imbaraga muri gahunda nziza yo kwegera abayobozi mu gukemura ibibazo by’abaturage bidaciye mu nkiko ahubwo bigaca mu nteko z’abaturage n’umugoroba w’umuryango, bityo ibinaniranye bikajya mu nteko z’abunzi.

Abana bahawe amata bagaburirwa n’indyo yuzuye (Photo:Gasabo)

Hafashwe umwanzuro wo kubakira imiryango 4 itishoboye n’ubwiherero 49 mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage ( Human security issues) kandi byose bikaba byarangiye mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe/2023, gukomeza kurwanya abajura, kurwanya inzererezi n’abasabirizi, kurwanya abakora, abanywa n’abacuruza inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge byibasiye abaturage cyane cyane urubyiruko.

 

Hafashwe kandi umwanzuroSETORA Janvier

 6,277 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *