Impunzi n’abaturiye inkambi ya Nyabiheke barashima Croix Rouge y’u Rwanda yatumye bahindura imibereho.

Inkambi y’impunzi ya Nyabiheke ni imwe mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo  ifashwa na Croix Rouge RWANDA nk’umufasha  wa leta. ikaba iherereye mu karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yabaguriye imirima ,inka n’amatungo magufi .Kubera iyo nkunga bashishikarijwe gukorera mu makoperative arimo iy’Ubuhinzi,ubworozi n’Ubudozi bituma biteza imbere bahindura imibereho.

Nkuko babyivugiye , hafi ya bose bemeje  ko ubufasha bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta  byatumye bava  mu bukene , biteza imbere none bameze neza.

“Munyaneza Ibrahim wo muri koperative ‘Twiteze imbere mu bworozi’’ igizwe n’abanyamuryango 34 baturuka mu nkambi n’abandi basanzwe, bahawe inka 20 bororera hamwe, avuga ko gukorera hamwe byongereye ubumwe no kwiteza imbere.

Ati ” Uretse ko tworora turanahinga, twese iyo turi mu bikorwa tuba turi hamwe bigatuma twiyumvanamo tugasabane.”

Yakomeje ati:” Mbere na mbere koperative yacu yororoka inka kugirango tubone  amata, ifumbire n’amafaranga, ariko kuko twishize  hamwe n’abavandimwe  bacu  baba mu nkambi, nta gushidikanya byabaye akarusho , ubu ibintu ni sasa sawa.”

Abibumbiye muri Koperative “Twisungane Nyabicwangwa” igizwe n’abanyamuryango 69 barimo 23 baturuka mu nkambi n’abandi 56 bayituriye, bahinga hamwe mu isambu ya hegitari enye baguriwe na Croix Rouge y’u Rwanda.

Bavuga ko kuva mu mwaka wa 2020 iyo sambu ihingwamo ibigori, soya n’ibishyimbo, babona ibyo bajyana mu ngo zabo bagasagurira n’isoko.

Rugaravu Jean Claude, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo, wakiriye inkambi y’impunzi ya Nyabiheke, yavuze ko imishinga nkiyi ishishikarizwa cyane kuko ihuje na politiki y’igihugu. Ati: “Ibi bikorwa byose bigira uruhare mu mibereho myiza yabaturage bacu.

                            Gitifu wa Gatsibo ( Photo.CCR)

Kwandikisha impunzi n’umuryango wabakiriye bigabanya kutizerana no gushidikanya hagati yabo bityo bikagira uruhare mu kubana neza. Ibi bibafasha kungurana ubunararibonye, ​​gukorera hamwe bityo bakerekeza ku majyambere rusange.

Emmanuel Mazimpaka ,Umuyobozi ushinzwe itumanaho na diplomacy  muri Croix Rouge Rwanda yavuze ko Croix Rouge y’u Rwanda ifite  ibikorwa byinshi by’iterambere byashowemo arenga miliyoni 200 y’u Rwanda.Hakaba harimo  inkunga yahawe  urubyiruko 150 mu bijyanye n’ inkunga urubyiruko 150 mu bucuruzi butandukanye, nko gusudira, gukora amazi no kudoda.

Emmanuel Mazimpaka ,Umuyobozi ushinzwe itumanaho na diplomacy  muri Croix Rouge Rwanda abwira itangazamakuru ibikorwa bya CRR (Photo:Captone)

Ati: ” Muri gahunda za Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta harimo gahunda nyinshi zo  gushyigikira iterambere ry’ubukungu n’ubufatanye hagati y’impunzi n’umuryango wabakiriye.”

 

 3,766 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *