Abasambanyi bahwituwe kongera ingufu mu gukoresha agakingirizo

Umuryango AHF uvuga ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurwanya Sida, ariko hari ikibazo cy’igabanuka ry’umubare w’abakoresha udukingirizo, by’umwihariko urubyiruko, kuko urubyiruko rukoresha udukingirizo ruracyari munsi ya 60% kandi ni yo ntego.

Ni muri urwo rwego  tariki ya  13 Gashyantare 2024, Urugaga rw’Imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya Sida guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum) ifatanyije na AHF hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’Abanyamakuru bandika ku buzima barwanya Sida (ABASIRWA) bizihije umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo.
Uwo munsi ubundi wizihizwa ku itariki 13 Gashyantare,  ubanziriza umunsi w’abakundana (Saint Valentin) wizihizwa ku itariki 14 Gashyantare, ibyo bikaba bigamije kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida binyuze mu kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Kuri uwo munsi wa Saint Valentin ,Minisiteri y’Ubuzima n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bakaba bakangurira urubyiruko nibura kugana  utuzu dutanga udukingirizo ku buntu mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali.

Ni muri urwo rwego , Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Ikuzo Basile yasabye urubyiruko gukomeza kwirinda  virusi itera sida no kumenya uko uhagaze ndetse bagana n’ahatangirwa udukingirizo ku buntu.

Dr.Basile  ati: “Hari Kiyosike zigera ku 10 ndetse nibyo bigo Nderabuzima biboneka mu gihugu hose, bityo rero aho kugira isoni zo kujya kwaka agakingirizo kugira ngo wikingire ntabwo uzagira isoni zo kujya gufata imiti umaze kumenya ko wanduye virusi itera sida, niyo mpamvu ugomba kwirinda mbere yuko uhura nayo”.

Muri icyo gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo ,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs Forum, Kabanyana Nooliet yavuze ko kwigisha abantu ko agakingirizo ari ubuzima bituma abagira amasoni yo kutugurira mu ruhame babicikaho.
Ati ”: Ni uko tubigisha, bakazumura imyumvire bakumva agaciro ko gukoresha agakingirizo n’icyo bibafasha kuramira ubuzima bwabo.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Basile Ikuzo,yakomeje avuga  ko nta wukwiriye kwigira ntibindeba mu guhangana na Virusi itera SIDA.

Dr Ikuzo avuga ko buri wese akangurirwa kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze, gutinyuka kugura no gukoresha agakingirizo kuko isoni zitaguranwa ubuzima, aho yanibukije ko ko iyo umuntu yanduye Virusi itera SIDA adaterwa ipfunwe no kujya gufata imiti.

Umuryango Urwanya SIDA ukanita ku banduye agakoko kayitera, AHF buri mwaka utanga udukingirizo turi hagati ya miliyoni enye n’eshanu, ni mu gihe igihugu cyo cyinjiza miliyoni 30 z’udukingirizo ku mwaka.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) yo mu 2022 igaragaza ko umubare munini w’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ugaragara mu rubyiruko kurusha ibindi byiciro by’imyaka. Zimwe mu mpamvu zituma ubu bwandu buri ku kigero kiri hejuru mu rubyiruko ni uko hari urubyiruko rutajya rwitabira kugana serivisi zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima harimo no gukoresha agakingirizo mu gihe hari uwaba ananiwe kwifata.
Uwitonze Captone
uwitonzecapiton@gmail.com

 2,614 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *