Abafite Virusi itera Sida,ntibagihabwa akato nka mbere

Mu gihe bamwe mu bafite ubwandu bwa virus itera SIDA bavuga ko bagihura n’ibibazo byo guhabwa akato mu miryango, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko abantu bakibaha akato ari abafite imyumvire mike ku buryo SIDA yandura.

Inzego zitandukanye zita ku buzima  ndetse n’Abanyamakuru bakora inkuru z’ubuzima by’umwihariko kuri virusi itera SIDA bibumbiye muri ABASIRWA (Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA)bakaba bakangurira Abanyarwanda gukomeza kurwanya akato gahabwa abafite virusi itera SIDA kuko nabo ari abantu nk’abandi.

Muri Mata 2024,ubwo abanyamakuru bo mu ishyirahamwe  ABASIRWA  basuraga   koperative GIRUBUZIMA- Nyange,igizwe n’abanyamuryango 38, bamwe mu bayigize bavuze ko nta kato bagikorerwa.

Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA (RRP+), Muneza Sylvie, yavuze  ko akato kabangamira gahunda zo kurwanya SIDA.

Muneza Sylvie,Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA (RRP+) ( Photo:Captone)

Ati “Ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA ni imbogamizi ibangamira gahunda zo kurwanya iki cyorezo kuko bica intege abashaka kwipimisha ndetse n’abari ku miti ntibayifate neza bisanzuye, kuko batinya gutakarizwa icyizere muri sosiyete batuyemo.”

Kuba ufite virusi itera SIDA, ntibikubuza gukora , kuko iyo ufata imiti neza bikugirira icyizere cy’ejo haza.Ni muri urwo rwego bamwe mu babana na virusi itera SIDA mu karere ka Musanze bafite amashyirahamwe atandukanye y’ubuhinzi.

Bwana Ntawukiramwabo Leonard w’imyaka 51 y’amavuko ni Perezida wa GIRUBUZIMA Nyange.

Ntawukiramwabo Leonard w’imyaka 51 y’amavuko ni Perezida wa GIRUBUZIMA Nyange.(Photo:Captone)

Avuga ko yamenye ko afite Virus itera Sida mu mwaka wa 2015 ahita atangira imiti nyuma y’uko umufasha we yari yitabye Imana mu mwaka wa 2014.

Agira ari “Nishimira cyane ko nabashije kwifatanya na bagenzi banjye bafite virus itera Sida n’abandi batayifite, ibi nibishimangira ko abantu bamaze kumenya uburyo bwo kudaha akato bagenzi babo, bitandukanye cyane n’uko mbere batuvugirizaga induru basa n’abaduhariye ivomo.”

Umuyobozi wungirije muri Koperative Duharanire amahoro iherereye mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, Bizimana Alphonse avuga ko abaturanyi bakimara kumenya ko yanduye  Virusi itera SIDA bamuhaye akato karenze ukwemera ndetse bituma  uwo bashakanye amuta yigira  Bugande.

Ati:”Aho nanyuraga hose bandyaniraga inzara, nakwanika imyenda ku  mugozi cyangwa igikombe nywereye abaturage bakabijugunya.

 

Umuyobozi wungirije muri Koperative Duharanire , Bizimana Alphonse ( Photo:Captone)

Agira ati “Abantu twari duturanye mu gipangu ntibatumaga nanika imyenda yanjye ku mugozi umwe ”.

Dr. Basile IKUZO, umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima-RBC, yemeza ko abafite HIV bagihabwa akato, ari na yo mpamvu hazakomeza kubaho ubukangurambaga bwo kukarwanya.

Ati “Akato n’ihezwa biri mu bitera benshi kutitabira serivisi zo kurwanya SIDA, tuzakomeza rero gukora ubukangurambaga no kwigisha, kugira ngo akato gahabwa abafite virusi itera SIDA gacike.”

Urugaga rw’abafite virusi itera SIDA mu Rwanda (RRP+), rwerekanye ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2019-2020, akato kagaragaye ku kigero cya 13% muri rusange; abagabo bagezweho n’ingaruka zo guhabwa akato ku rugero rwa 34.8%, abagore bari kuri 22.4% na ho 48% ari urubyiruko.

Mu Rwanda, habarirwa abantu barenga ibihumbi 230 000 banduye virusi itera SIDA, 97% muri bo bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida, kandi abagera kuri 90% imiti ibagirira akamaro mu kugabanya ubukana bwa virusi itera sida.

Uwitonze Captone 

 199 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *