Uruganda rwa e7 Group ruzakemura imwe mu mikorere y’ikoranabuhanga mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugirana amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cya E7 Group cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, akubiyemo ibirimo no kubaka mu Rwanda ikigo gitanga serivisi z’icapiro.

E7 Group ni ikigo kizobereye mu bijyanye no gutanga serivisi z’icapiro. Ni igiciro nk’ icya Abu Dhabi Developmental Holding Company (ADQ), ikigega cy’ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iki kigo kandi giherutse gushyira umukono ku masezerabo na Guverinoma y’u Rwanda ajyanye no gukora ‘cachet’ zo gushyira ku bicuruzwa mu buryo bwo kugenzura itangwa ry’imisoro (tax stamp).

Ni uburyo bushobora gufasha igihugu kugenzura no gutahura ibicuruzwa bigurishwa mu buryo butemewe, forode n’ibindi bitemewe n’amategeko. Izi cachet zizafasha mu kumenya niba imisoro yakusanyijwe neza ndetse n’ibicuruzwa biri gutangwa mu buryo bwemewe

E7 Group igaragaza ko ari mu buryo bwo gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye ndetse ko imirimo yo kubaka iki kigo yatangiye.

Iki kigo kizajya gifasha mu gucapa ibyangombwa birimo Indangamuntu na Pasiporo, impushya zo gutwara ibinyabiziga, gukora ibirango bigaragaza ko ibicuruzwa byemewe byasoze (tax stamps) amakarita ya banki n’ibikoresho byo gupfunyikamo bigezweho.

Ibi byose bizajya bikorwa mu buryo bwuje ikoranabuhanga n’umutekano bihambaye, ibizafasha mu guhaza isoko ryo mu Rwanda na Afurika, guteza imbere umusaruro w’inganda, guhanga ibishya n’ibindi.

Umuyobozi wa e7 Group Esteban Gómez Nadal avuga kuri ubu bufatanye yagize ati “Aya masezerano agaragaza uburyo twe n’u Rwanda turajwe ishinga no kwimakaza ihangwa ry’ibishya, guhanga imirimo no kwimakaza iterambere rirambye muri Afurika.”

Ni mu gihe umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri e7 Group, Dharmesh Goshalia yavuze ko “binyuze muri uyu mushinga batari gushora imari mu kubaka uruganda gusa, ahubwo bari guteza imbere abaturage no gufatanya na Afurika mu rugendo rwayo rwo kubaka ubungu buhamye.”

E7 Group iherereye i Abu Dhabi yashinzwe mu 2006 yahoze yitwa United Printing & Publishing (UPP) ihindurwa E7 Group mu 2023 nyuma yo guhuzwa na ADC Acquisition Corporation yari ifite intego yo gushaka ibigo yakwihuza na byo mu gushora imari.

 

U Rwanda na e7 Group biherutse kugirana amasezerano azasiga mu Rwanda hubatswe uruganda ruko amakarita y’ikoranabuhanga

Ni ikigo kiri ku isoko ry’imari n’imigabane rya Abu Dhabi kuva mu 2022. Gikora imirimo itandukanye ijyanye no gucapa inyandiko nk’indangamuntu, amakarita ya banki, pasiporo, ibikoresho byo gupfunyikamo, ibinyamakuru, ibitabo, imfashanyigisho zo mu burezi, amakarita y’ingendo, ikanageza ibicuruzwa ku mu bihugu bitandukanye bijyanye n’uwayitumye.

E7 Group ifite ijambo rikomeye mu rwego rw’inganda muri UAE ndetse iri mu rugendo rwo kwaguka no gutera intambwe nshya mu iterambere ryayo.

Iki kigo gikorera mu nzego enye z’ubucuruzi, kigatanga ibicuruzwa bigera kuri 40 mu bihugu 25 biri mu turere umunani nka Aziya yo Hagati, Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’Amajyepfo, Uburengerazuba bw’u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo no mu Birwa bya Caraïbes.

E7 Group ifite imodoka zirenga 450 zose zifite ubushobozi bwo kugera aho ari ho hose muri UAE zijyanye ibicuruzwa. Ifite ibyemezo birenga 10 byo gukora amakarita y’ibigo bitandukanye nka Visa, Mastercard, Intergraph, CQM, and GSMA. Buri mwaka igakora ibikoresho byo gupfunyikamo ibicuruzwa birenga toni 19.000.

Kuko iri mu bijyanye n’icapiro, ikorana n’ibigo by’amashuri birenga 1200. Buri mwaka igemurira ibigo by’amashuri amakayi angana na miliyoni 20.

Kuva mu 2020 kugeza mu 2023 ibyo e7 Group yinjije byazamutseho 27% umwaka ku wundi bigera kuri miliyoni 631,9 z’Ama-Dirham (arenga miliyoni 172,2$).

Muri icyo gihe kandi inyungu mbere y’umusoro n’ibindi bitwara amafaranga yageze kuri miliyoni 171,1 z’Ama-Dirham (angana na miliyoni 46,6$) bingana n’izamuka rya 43%, inyungu yageze kuri 79% igera kuri miliyoni 140,3 z’Ama-Dirham (arenga miliyoni 38,2$).

Mu 2024, cyinjije miliyoni 189$. Gifite umutungo ubarizwa muri miliyoni 651$ kikagira abakozi barenga 1300.

 

e7 Group ni ikigo kizobereye mu byo gucapa amakarita y’ikoranabuhanga n’ibindi bikoresho bitandukanye

Mu 2014 ni bwo iki kigo cyatangiye gucapa amakarita yifashishwa mu bikorwa bitandumanye mu 2016 gishinga ikigo kizwi nka Tawzea cyoherezwa ibicuruzwa bitandukanye ku babikeneye.

Mu 2017 cyahawe ububasha bw’umwihariko bwo gucapa indangamuntu n’ibindi byangombwa biranga umuntu birindiwe umutekano ndetse bikoresha ikoranabuhanga rihambaye ari na ko gikorana n’ibigo bya leta.

Kugeza mu 2023 e7 Group yari imaze gukusanya ishoramari rya miliyari 1.1 y’Ama-Dirham (hafi miliyoni 300$). Harimo kandi miliyoni 734 z’Ama-Dirham (arenga miliyoni 199$) yaturutse mu bashoramari batandukanye bigenga.

Iki kigo kigaragaza ko bijyanye n’uko ibihugu bikomeje guteza imbere uburyo bw’ibyangombwa by’abaturage, nk’indangamuntu z’ikoranabuhanga cyane cyane muri Afurika na Aziya, bituma amasoko yacyo yaguka.

Kigaragaza ibi mu gihe n’u Rwanda ruri mu mushinga mugari wo sisitemu y’indangamuntu y’ikoranabuhanga, umushinga mugari ukeneye arenga miliyari 100 Frw.

e7 Group yateganyije miliyari 1,3 y’Ama-Dirham (angana na miliyoni 353$) yo kwagura ibikorwa bitandukanye.

Imikorere ya e7 Group na yo yakomeje gutezwa imbere. Nko mu 2021, hafi 34% by’ibitwara iki kigo amafaranga byajyaga mu kugura ibikoresho, mu 2022 bigera kuri 36%, mu 2023 bigera kuri 35%, imishahara yanganaga na 21% mu 2021 mu 2022 iba 22% by’ibitwara amafaranga.

Ni mu gihe ibindi bikorwa byarwaraga 19% mu 2021, mu 22 biba 19% na ho mu 2023 byabaye 37%, imirimo y’ubuyobozi igatwara 5% mu 2021 mu 2022 igera kuri 3% mu 2023 byiharira 37%, iyamamazabikorwa igatwara 1%.

Kugeza ubu iki kigo gifite miliyari 1,29 y’Ama-Dirham (arenga miliyoni 351$) kuri banki ashobora gukoreshwa ikintu icyo ari cyo cyose.

Ubufatanye bwa UAE n’u Rwanda bwakomeje gutezwa imbere cyane, aho ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, 2023 yasize bugeze kuri miliyari 1,1$.

Raporo ya RDB y’umwaka wa 2024 igaragaza ko UAE iri ku isonga mu kwakira ibicuruzwa by’u Rwanda. Ibyoherejweyo byinjije arenga miliyari 1,4$ mu 2024, avuye kuri miliyoni 951,2$ mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 63,9%.

 

Abayobozi bandukanye bo mu Rwanda no muri e7 Group nyuma y’amasezerano ahamije ubufatanye hagati y’impande zombi

 

 7 total views,  7 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *