Nkombo:Bamwe mu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, bavuga ko nta nyunganiramubiri babona

NKombo ni ikirwa ,kikaba n’umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi, abagituye batunzwe  n’uburobyi ku kigero bavuga ko kiri hejuru ya 90%.No gushakira  amaramuko mu gihugu cy’igituranyi cya Kongo Kinshasa cyangwa mu yindi mirenge yo muri aka karere banyuze mu bwato.

Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe, Ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru barwanya SIDA n’ibindi byorezo ABASIRWA, basuye icyo kirwa , bamwe mu baturage n’inzego z,imibereho  z’icyo kirwa batangaza ko  bamwe mu bagore bavuga ko  ingo zabo zigiye gusenywa no kuba batakibona abagabo babo bibera mu kazi ko kuroba mu Kiyaga cya Kivu.

Mukeshimana Chantal umwe mu bagore benshi batuye kuri icyo kirwa, bahangayikishijwe n’ibyo abagabo babo baba bakora mu gihe kingana n’ukwezi bamara baroba mu Kiyaga cya Kivu. Yemeza ko nta kabuza abagabo bibera mu busambanyi bitwaje akazi kabaheranye.

Agira ati :“Ikitubabaza ni ukuntu ducunga ibintu byabo neza, ariko bo bakandarika ibyacu. Ibyo bintu bidutera agahinda cyane. Ntabwo abagabo ba hano bagira kwihangana.Abandi bakishora mu mibonano mpuzabitsina bigatuma bahakura SIDA.Birumvikana ko iyo bageze mu ngo zabo bagahura n’abo bashakanye bashobora kwanduzanya.

Bamwe mu babana n’agakoko gatera SIDA baba kuri icyo kirwa , bavuga ko batabona ibiryo bihagije bityo bakaba bakeneye inyunganiramubiri.

Uhagarariye ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida we yabwiye itangazamakuru ko bafite ikibazo cy’uko bashobora gupfa bishwe n’imiti cyane ko babuze inyunganizi nka Sosoma n’izindi ntungamubiri bityo bakaba basanga imiti bagomba kuyihagarika itarabica.

Ntakirutimana Francois Saver uyobora ibitarobya Nkombo avuga ko abafite Virusi itera SIDA bangana na 0.035%.

Agira ati: “Abarobyi bo ku Nkombo hari ubwo bajya kuroba muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bikaba bishoboka ko bakurayo Virusi itera Sida kuko tutizera neza ubwirinzi bwaho“.

Nkombo abagabo n’abagore bitana ba mwana ku kibazo cyo kwanduzanya sida, akaba ari muri urwo rwego bamwe mu bayifite babura ibiryo bihagije kubera kubura uwita ku wundi.

Kuri icyo kibazo cyo kubura inyunganira mirire, Umuyobozi ushinzwe Imibereho y’abaturage mu Karere ka Rusizi Dukuzumuremyi Anne Marie( mubona hasi ku ifoto) yavuze ko ububiko bari bafite bw’inyunganira mirire bwari bwashize, ariko bakaba barasabye uruganda ruyitunganya kongera kuyibaha ku buryo iki kibazo abafata imiti bagaragaza kizarangira mu minsi ya vuba.

Nubwo abafite virusi itera SIDA, bafite ikibazo cyunganira imirire, ariko abafata imiti igabanya ubukana bw’icyo cyorezo bageze ku ntera ishimishije yo kongera abasirikare b’umubiri nk’uko bikwiye. Hafi 46 muri bo   bafata imiti rimwe mu mezi atandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *