Musanze :Ikigo cy’amashuri y’incuke CHRISTIAN LIFE School cyubakiye ikiraro n’inzu y’abatishoboye

Ku itariki ya 22/07/2025, mu Mudugudu wa Kabaya, Akagali ka Ruhengeri Umurenge wa Muhoza, hakorewe Umuganda udasanzwe ku Kiraro cyambukiranya umugezi wa Rwebeya, gihuza Umudugudu wa Buhoro n’Uwa Kabaya yo mu Kagali ka Ruhengeri.

Mur’icyo gikorwa, hanabaye igikorwa cyo kubaka ikiraro, bavugurura ibiti bicyubatse kuko byari bishaje, bisimbuzwa ibishya ndetse bashyira ibyuma bita (Garde foux), bishobora gutangira umuntu wese urangara yambuka, bityo bikamurinda kurenga ikiraro ngo abe yakwibona hasi mu mugenzi.

Nk’uko umwe mu baturage babarizwa muri uwo Mudugudu witwa Murekatete Valentine, akaba na Mutwara sibo yabibwiye Itangaza Makuru, yagaragaje ko umufatanya Bikorwa witwa Abel Tuyambaze yabakoreye ibintu byinshi kandi byiza.
*Yagize ati : Pastor Abeli amaze gukora byinshi mu Mudugudu wa Kabaya, birimo Ikigo cy’Amashuri y’Incuke cyitwa CHRISTIAN LIFE SCHOOL, umuyoboro w’amashyanyarazi yahaye abaturage, umuyoboro w’amazi, inzu irimo kubakirwa umuturage utishoboye witwa Chantal, hakiyongeraho iki gikorwa turimo none aha cyo kuvugurura uyu Muhanda no gukora neza ikiraro*.
Valentine yakomeje asaba Leta gushigikira uyu mufatanya bikorwa mu nzira zose zijyanye n’itera mbere ry’abaturage, cyane cyane mu guteza imbere ireme ry’uburezi, dore ko iki kigo cy’Amashuri y’Incuke gifite gahunda yo kuzamuka umwaka utaha, bakubaka amashuli abanza kugeza mu mwaka wa 6, ndetse bataretse n’ayisumbuye.

<<Kuba ufite ubuzima, uba ufite byose mu biganza byawe, kuko uba uri umukandida w’amahirwe yose yizanye uwo munsi.
Kuba umukene kubi rero, si ukubura ibyo wifuza, ahubwo kuba umukene kubi ni ukugera aho wiheba, mu rwego wumva umeze nk’aho ntacyo ukimaze ku isi.
Ariko iyo ubitse mu gituza, ukavuga uti ngiye gushima Imana kuko mu bantu babyukanye ubuzima nanjye ndimo, ukongera uti ngiye gukora Kandi nanjye Imana irampa umugisha si nzahora ngenda inyuma>>.

Aya magambo yavuzwe n’Umuyobozi w’Ikigo Christian Life School Pastor Abel Tuyambaze, ubwo yari mu kiganiro n’abaturage, mu gihe yabashimiraga uburyo bitabiriye Umuganda. Yakomeje ashima ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaza, abagereranya n’akakirisitu beza, avuga ati:
Ikimenyetso cy’ubukire cya 2 , ni ukudahora wijujutira ubuzima ubayemo, ahubwo ukiga kunyurwa n’uko uri, n’uko ubayeho. Ati ntabwo tubona Imana amaso ku maso, ahubwo tuyibona muri bagenzi bacu.

Pastor Abel yongeye gutanga urugero agira ati: Abanyuze kuri kiriya Kiraro mu gitondo, bajya hirya no hino kitarakorwa, ubwo bari bugaruke bongera ku kunyuraho bataha, nyuma y’uko cyakozwe kimeze neza, bari buze gushimira Imana kuko yabagiriye neza, batitaye kubari muri uyu Muganda ari nabo bacyubatse abaribo bose.

Umufatanya Bikorwa akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri ry’Incuke cya Christian Life School Pastor Abel, yashoje ashimira byimazeyo Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge, kuba bakomeje kumushyigikira, bitabira ibikorwa nka biriya bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabaya Madame Mutuyimana Claudine wari Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango, mu ijambo rye yongeye gushimira Umufatanya Bikorwa watekereje gukora kiriya kiraro, akaba anafasha abaturage babaririzwa mu Mudugudu atuyemo.

Yagize ati: Nongeye gushimira byimazeyo Pasteur Abel Tuyambaze ukomeje kugeza ibikorwa by’intashyikirwa ku baturage batuye Umudugudu wa Kabaya, Kandi yongera gushimira abatera nkunga bafite ubwene gihugu bw’Amerika baje kwifatanya n’abaturage, bakora umuganda muri rusange, byanatumye abaturage bakorana ishyaka ryinshi, banejejwe n’uko bari kumwe n’abashyitsi bakunda URwanda Kandi bazi gukora.
Igikorwa cy’umuganda cyashojwe n’ubusabane ku bari bacyitabiriye bose.

Iyi nkuru yateguwe Kandi yandikwa na RWANDATEL Umunyamakuru wa GASABO . Net

 932 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *