Kibungo:Minisiteri y’Ubuzima ifite gahunda yo kuzamura bitaro bikuru bya Kibungo biherereye mu Karere ka Ngoma

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hari gahunda yo kuzamura Ibitaro Bikuru bya Kabiri byigisha bya Kibungo biherereye mu Karere ka Ngoma, bikagirwa ibitaro byigisha ku buryo bwuzuye, hagamijwe kongera ubushobozi bwabyo mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bwihariye no guhugura abakozi b’ubuzima.

Ibi biherutse kuvugwa n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Kugenzura Ireme rya Serivisi z’Ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Jean Baptiste Ntihumbya, mu muhango wo gutaha inyubako nshya ivurirwamo indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo (ENT) yubatswe ku Bitaro bya Kibungo.

Yagize ati: “Dukurikije urwego ibi bitaro bya Kibungo bigezeho, tubona bikwiye kuba ibitaro bya Kane byigisha, turi mu rugendo rwo gushaka uko byashyirwa mu bikorwa, ku buryo byava ku bitaro bya kabiri, bikajya ku bitaro bya kane byigisha. Byose bizagenderwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kuko ibi bitaro bimaze kuba igicumbi cy’ubumenyi muri iyi ntara, kuko hari serivise zihari zihariye utasanga ahandi, zirimo izivura amatwi, amaso no mu muhogo. Turifuza ko nta murwayi uzajya woherezwa i Kigali ahubwo azajya azanwa muri ibi bitaro bya Kibungo.”

Yakomeje agira ari: “Icyo twabwira abayobozi b’ibitaro, basabe buri kimwe bashaka, ubundi Minisiteri y’ubuzima izagitera inkunga kandi n’abafatanyabikorwa bazadufasha ku buryo tuzabigeraho. Hano mu bitaro hari ibikorwa bitandukanye n’ibikoresho bigezweho kandi bikoresha n’ubwenge bugezweho. Ni ibintu twishimira.”

Ibitaro bya kane byigisha ni urwego rwo hejuru mu rwego rw’ubuvuzi n’amashuri y’ubuvuzi, aho biba bifite ubushobozi bwo gutanga ubuvuzi bw’inzobere mu mashami atandukanye, bikagira ibikoresho bigezweho, ibyumba byita ku ndembe (ICU), serivisi z’ubutabazi bwihuse, laboratwari zo ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubushobozi bwo guhugura abaganga n’abandi banyeshuri biga ubuvuzi.

Kugira ngo ibitaro byemererwe kuba ibya kane byigisha, bisabwa kuba bifite amashami menshi y’ubuvuzi bwihariye arimo ubuvuzi bw’indwara z’umutima, ubwonko, amagufa, kanseri n’izindi serivisi zifasha abarwayi bafite uburwayi bukomeye. Binasabwa kugira gahunda zemewe zo guhugura abaganga, ibyumba by’inyigisho ndetse n’abarimu n’inzobere bahagije.

Mu Rwanda, ibitaro bikora ku rwego rwa kane byigisha birimo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe, Ibitaro bya King Faisal; ndetse n’Ibitaro bya Ndera mu rwego rw’ubuzima bwo mu mutwe.

Kuzamura Ibitaro bya Kibungo bikagera kuri uru rwego byafasha abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abaturuka mu bihugu bituranye kubona ubuvuzi bwisumbuyeho batagombye koherezwa i Kigali cyangwa ahandi kure.

 4,547 total views,  4,547 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *