Kamonyi: Polisi yamennye Litiro 1500 z’inzonga z’inkorano inasaba abaturage kuzirinda

Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere dutandukanye, mu mpera z’icyumweru gishize ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi yafatiye mu rugo rw’uwitwa Bizimana Jean Baptiste utuye mu kagari ka Rubona Umurenge wa Runda litiro 1500 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko kugirango izi nzoga zifatwe ari   amakuru yatanzwe n’abaturage, anabashimira uruhare bakomeje mu gukumira ibyaha no kwicungira umutekano.

Yagize ati:’’Turashima ubufatanye abaturage bakomeje kugaragariza Polisi, kuko amakuru twahawe   ko hari umuntu wengera inzoga nyinshi mu gipangu iwe dukwiye kugenzura niba zujuje ubuziranenge, yatumye tubikurikirana kugeza Bizimana wengaga izi nzoga zitemewe  afashwe.’’

CIP Kayigi yavuze ko izi nzoga zafashwe zahise zangirizwa mu ruhame,  anaboneraho umwanya wo gusaba abaturage kudahishira abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano, kuko biri ku isonga mu bitera ibyaha bitandukanye.

Aha yagize ati:’’ umubare munini w’ibyaha bigaragara usanga ababikoze baba bakoresha ibiyobyabwenge, abandi banywa inzoga z’inkorano. Mukwiye kubirwanya kuko biteza umutekano muke bikanadindiza ubukungu bw’umuryango n’igihugu muri rusange.’’

Yavuze kandi ati:’’Buri wese akwiye kumva ko umutekano umureba, akumva ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha bikanamuteza igihombo, kuko  igihe bifashwe byangizwa amafaranga yashoye ntabashe kuyagaruza kandi hari ibindi bikorwa yakagombye gukora akiteza imbere.’’

Abaturage bishimiye ibyakozwe na Polisi, basaba ko inzoga nk’izi n’ibindi biyobyabwenge byacika.

Uwitwa Kabenga Leonard wo mu murenge wa Runda wari uri ahangirijwe izi nzoga yavuze ati:”Dushyigikiye ibikorwa n’inzego zibishinzwe byo guca ibiyobyabwenge n’inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima, aho usanga urubyiruko n’abantu bafite imbaraga zo gukora birirwa mu biyobyabwenge no mu nzoga nk’izi ntibagire icyo bakora giteza mbere igihugu.”

Amabwiriza y’inzego z’ibanze ateganya ko ufashwe acuruza inzoga z’inkorano zangirizwa mu ruhame, akanacibwa amande kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri 500 y’amafaranga y’u Rwanda, n’uruganda ruzenga rugafungwa kugeza rubonye ibyangobwa bitangwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RBS).

 966 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *