Nubwo abakurikiranweho ruswa muri FERWAFA barekuwe haracyarimo ibibazo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye abayobozi ba FERWAFA, barimo Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric, ushinzwe amarushanwa rutegeka ko baburana bari hanze.Aba bayobozi bari batawe muri yombi ku wa 13 Nzeri 2018, bakekwaho byo guha ruswa umusifuzi ku mukino wahuje u Rwanda na Côte d’Ivoire. Barekuwe ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru  ko aba bayobozi barekuwe n’urukiko kandi ubushinjacyaha bugomba kubaha umwanzuro w’urukiko.Yagize ati “Ibyo ni ibisanzwe iyo bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rushobora kwemeza niba aburana afunzwe cyangwa ari hanze. Rero urukiko rwafashe icyemezo cyo kubarekura bakaburana bari hanze.”Yakomeje agira ati “Urumva ni icyemezo cy’urukiko kandi natwe tugomba kucyubaha nk’abanyamategeko ndetse nk’abagenzacyaha.”

Aba bayobozi bakekwaho guha ruswa umusifuzi w’Umunya-Namibia, Jackson Pavaza, watangaje ko bamuhaye ruswa y’amafaranga “atazi umubare” kugira ngo asifure umukino w’Amavubi na Côte d’Ivoire abogamiye ku Rwanda.U Rwanda rwakiriye Côte d’Ivoire ku Cyumweru tariki 9 Nzeri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, rutsindwa ibitego bibiri kuri kimwe.

Bivugwa ko , Sekamana Jean Damascene,amaze gutorerwa kuyobora FERWAFA, hari bimwe yihutiye gukuraho no guhindura byasizwe na perezida yasimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle.

Nzamwita Vincent De Gaulle ngo yahinzemo urwiri rw’ibibazo (P/net)

Hotel ya FERWAFA , yavugishije benshi ndetse ifunga abantu. Taliki ya 17 Kanama 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru , Sekamana  yatangaje   ko iyi Hotel irimo ibibazo bikomeye ashobora no kuyireka, kuko abasinye amaserano bakoze amakosa yo kubanza Hotel ngo izazamure umupira w’amaguru kandi umupira ariwo wakabyaye Hotel.

Si inyubako ya hotel yateje ibibazo hari  n’Amasezerano ya FERWAFA na AZAM.Iki kibazo nacyo cyavuzwe igihe kirekire ku ngoma ya Nzamwita Vincent De Gaulle, ariko inzego zikinumira amwe mu makipe akaba ariyo abivugaho, ariko Sekamana akigera muri FERWAFA ntiyariye iminwa, agaragaza ko hari ibibazo uko yasinywe (aya masezerano yasinywe na De Gaulle), kandi habayemo ikosa.

Ati ” Na Azam kubera ko tubona ko harimo ibibazo mu masezerano uko yasinywe, hari ibintu turimo twumvikana nabo turebe ingingo zimwe zahinduka, kuko bifite ukuntu byafunze bigatuma nta kindi kintu abantu bakwinjiramo kandi hari abashobora kuba bashishikajwe no kwinjira mu mupira w’amaguru, ibyo nabyo usanga ari ukwifunga kurusha, uba wifunze, kandi amahirwe yandi ahari, …… tugomba kwicara tukarebera hamwe nabo igihe asigaje (amasezerano) icyo twakosora, ariko icyiciro gitaha, mu kujya gusinya, tugomba kubanza kureba……… kubera ibibazo ufite ukagenda ugakora ikosa, muze kumbabarira aba Azam, ugasinya iyo TOTAL yose, ukumva ko nta wundi muntu uzazamo, ubu dufite ikibazo na Rayon Sports kubera kumvikana na SKOL, SKOL iravuga ngo dufite ikipe twemeranijwe nayo, ariko ntitwemerewe kuzana ibikorwa byacu kuri stade, kubera ko twasinyanye na Azam, ni 100% nta wundi muntu uri buzane, hari ibibazo byinshi, mu gihe bigihari kugirango tuzazamuke ntibyoroshye.

Uwitonze Captone

 1,025 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *