Abahinzi barasaba sosiyeti ALICOMEC,icukura ikanacuruza ishwagara kubegereza aho bayigura

Bamwe mu bahinzi  batangaza ko bamaze kumenya akamaro ko guhinga bakoresheje ishwagara mbere yo gushyiramo andi mafumbire.

Uretse akarere k’amakoro kisanganiwe ifumbire yako y’umwimerere , hafi utuce tundi dusigaye  , kugirango umusaruro  ube mwiza bitabaza ifumbire.

Bamawe mu bahinzi twaganiriye  bavuga ko, bavuga ko batacyeza  kubera ubutaka bwabo busharira ; ngo  ariko bamaze kumenya  ko mbere yo gukoresha andi mafumbire bisaba ko umuhinzi abanza agakoresha ishwagara, kugira ngo yizere kuzabona umusaruro.

Ese  mu Rwanda ishwagara  wayikurahe?

ALICOMEC ngo  ni yo kampani mu Rwanda izwi ko icukura igacuruza ishwagara mu guhashya ubusharire bw’ubutaka mu Rwanda

Kugeza ubu inyigo zitandukanye zagaragaje ko ishwagara iboneka mu turere dutatu aritwo Musanze, Karongi na Rusizi. Izo nyigo zigaragaza kandi ko mu Rwanda hari toni 2,220,480 zirenze izikenewe mu kugabanya ubusharire bw’ubutaka bw’ u Rwanda rwose.
Igice kinini cy’ubutaka bw’U Rwanda burasharira ku kigero cya 78%.Amakuru atugeraho nuko sosiyeti ya ALICOMEC, yaguriye ibikorwa byayo mu Karere ka Karongi, ikaba imaze kumvikana n’abaturage kubagurira ubutaka bwabo ,igacukura ishwagara.

Bamwe mu bazi imikorere myiza ya ALICOMEC , batangaza  ko byaba byiza yaguye amarembo igashinga  uruganda ruvanga ifumbire mvaruganda n’imyunyungugu hagendewe ku bikenewe mu butaka bubuhingwa.

Umwe mu nsobere  twaganiriye ,  mu gukoresha ishwagara  avuga ko iyo imyunyungugu yongerewe ku ifumbire byongera umusaruro byibura kugera kuri 20%, akaba anashishikariza abahinzi kwitabira kuyikoresha.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko kuva aho batangiriye guhinga bakoresha ishwagara ngo umusaruro wabo wiyongereye ku buryo bugaragara.

Naho umucuruzi w’inyongeramusaruro  mu Murenge wa Muyumbu, Akarere ka Rwamagana we avuga ko nk’umucuruzi, ashingiye ku buryo ishwagara arangura igurwa, ngo abona ko abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kuyikoresha mu buhinzi bwabo.

Ati:”Hano mu murenge wacu abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro kayo. Nk’ubu kuri iki gihembwe cy’ihinga nari naranguye toni hafi 38, ubu nsigaranye 18 gusa”, nkaba nsaba ALICOMEC gukora ishwagara nyinshi no gushyiraho ibigo by’ubucuruzi nibura muri buri Karere tutiriwe tujya ku kicyaro cyayo ku Kicukiro.

Nyirubutagatifu Vedaste

 

 

 2,135 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *