Menya mu bisi bya Huye kwa Nyagakecuru

                    Ibisi bya Huye kwa Nyagakecuru (Phoo:net)

Amateka n’umuco ni bimwe mu bintu biha umwimerere igihugu, umuryango cyangwa igice cy’abaturage runaka. Hari uburyo bwinshi amateka agenda ahererekanwamo, ntazimangatane yewe n’ubwo haba hashize imyaka myinshi.

Ni muri urwo rwego amateka akitubwira iby’ibisi bya Huye ndetse n’umugore wari warahimbwe Nyagakecuru wari uhatuye ngo waba yari yarigometse ku ngoma y’umwami Ruganzu.

Ibisi ubundi mu Kinyarwanda bisobanura uruhererekane rw’imisozi. Ibisi bya Huye, kuri ubu biherereye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo, ni umusozi muremure ufite ubutumburuke bugera kuri metero 2400. Ni ahantu hateye amabengeza dore ko ugeze mu bushorishori bw’uyu musozi asanganirwa n’akayaga gahuhera ndetse n’isura nziza y’indi misozi migufi kuri uyu. Kuwuzamuka bisaba iminota iri hagati ya 50 na 60 n’amaguru. Uyu musozi wambaye ishyamba ririmo ibiti bitandukanye ibyinshi bya kimeza, ibiti byambika uyu musozi ubwiza ndetse n’amahumbezi  adasanzwe.

Uyu Nyagakecuru yamenyekanye cyane ku ngoma y’umwami Ruganzu wa II Ndoli. Yari umugore ubundi witwaga Beginzage afite umugabo witwaga Samukende. Amateka ntagaruka cyane kuri uyu mugabo wa Beginzage, nyamara ahubwo agaruka kuri Beginzage wari warahimbwe Nyagakecuru nyine, nyuma yo kwigomeka ndetse no kuzengereza uyu mwami Ruganzu.

Uku kwigomeka kwatangiye ubwo umwami Ruganzu yashakaga kwigarurira igihugu cy’Ubungwe, ari na cyo Nyagakecuru uwo yari abereye umwamikazi, ubwoko bw’abo mu bungwe bwari Abenengwe. Bungwe.

Uyu Nyagakecuru rero ngo yari yaranze gutanga amaturo ajya i bwami nk’uko abandi baturage babigenzaga, nuko birakaza umwami, dore ko n’ubwo umwami yajyaga yohereza ingabo gutera uyu mugore, zose zatsindwaga. Ku myaka isaga 10 Ruganzu yatangiye gushyira hamwe ingabo, agenda azitoza, bakajya bohereza abatasi bakaza mu Rwanda kureba uko bimeze harimo nka Kavuna, noneho atangira kuza kubohora igihugu ahereye mu Mutara.

Ruganzu Ndoli yaje atsinda utundi duhugu, ageze ku bisi bya Huye aho kugira ngo ahite atera kwa Nyagakecuru, abona uko hateye bigoye kubera ubutumburuke bwaho, kandi akaba yari aziko bafite ingabo zikomeye kubera ko urugo rwe rwarindwaga n’inzoka y’uruziramire kandi ruzengurutswe n’ibitovu.

Ruganzu yabanje kwigarurira ibice by’Akanyaru, ajya gutsinda Nyakarashi, aza i Ruhande, hasigara Ubungwe.

Ruganzu wari Umurwanyi ukomeye yifashishije amayeri nk’Abagereki mu Ntambara ya Troie ahagana mu 1260–1180 mbere ya Yezu, aho abagereki batanze impano y’ikibumbano kinini cy’ifarasi nyamara imbere cyuzuyemo abasirikare b’abagereki.

 

Ruganzu nawe yaravuze ati ‘Gutsinda Nyagakecuru birasaba andi mayeri kuruta kuzana ingabo’, kuko bitari byoroshye kurwanisha imyambi uzamuka umusozi.

Ruganzu yatumye kuri Nyagakecuru ati ‘Ntabwo nzagutera, ndifuza ko tugirana amasezerano yo kudaterana, tukaba inshuti. N’ikimenyimenyi ngiye kubaha impano y’ihene.’ Ruganzu yafashe umukumbi w’ihene awushyira Nyagakecuru, nyamara izo hene zari zitanzwe ngo zirye ibitovu byari bikikije urugo rwa Nyagakecuru, maze rusigare rwanamye na ya nzoka yamurindaga yihungire.

Uyu munsi iyo ugeze ku itongo rya Nyagakecuru ubona imyobo iyo nzoka yabagamo, ndetse itongo rye hasigaye igitovu kimwe gusa.

Iyo uvuye kwa Nyagakecuru usubira hepfo, hagaragara ikibumbiro inka ze zanyweragaho, kirimo amazi atajya akama haba no mu mpeshyi ikaze.

Ingabo za Ruganzu zigaruriye ibyo bice kimwe n’igihugu cyose zitwaga ibisumizi, iryo zina hakaba hari itsinda ryarisigaranye rishaka gusigasira amateka y’uyu musozi.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *