Prezida Juvenal Habyarimana yari afite inshuti ebyeri: Museneyeri Aloys Bigirumwami na Vicent Nsengiyumva

Kuva abamisiyoneri bagera mu Rwanda, Kiliziya gatolika yagiye yifashishwa n’ubutegetsi kugirango bashobore kuyobora abanyarwanda. Umwami Yuhi Musinga yafashijwe na Musenyeri Leon Classe;
Umwami Kigeli Rudahigwa ashyigikirwa na Musenyeri Joseph Deprimoz ; Prezida Greogoire Kayibanda yisunze Musenyeri Andreya Perraudin; Prezida Juvenal Habyarimana yari afite inshuti ebyeri: Museneyeri Aloys Bigirumwami na Vicent Nsengiyumva .

Habyarimana mu misa muri katederali Saint Michel-Kigali ( Photo:net)

Nubwo bwose Kiliziya yagize uruhare rukomeye mu kurerera u Rwanda, na n’ubu ikaba ikibikora, ntiyagiye ivugwa neza igihe cyose.Musenyeri Leon Classe ngo niwe wafashize Ababiligi kwimakaza ubwoko bushingiye ku mazuru no ku butunzi.

Imbuto yo kurebana ay’ingwe itangira ubwo. Biravugwa kandi ko yananiwe kugenza Umwami Musinga ukwo ashaka, bikabaviramo kutumvikana kubera ukutavugirwamo kwa Musinga, ndetse bakaza kumuvana ku ngoma, bakamucira ishyanga, aribwo bamushimbuje umuvandimwe we Ruhahigwa, wari ufite amatwi yumva abazungu ndetse akaza kuragiza u Rwanda Kristu Umwami. Musenyeri Deprimoz yafashize ubuhake gushinga imizi mu Rwanda.

Bivugwa ko Musenyeri Perraudin yanditse ibaruwa yasomwe mu gihe cy’igisibo muri 1959, yamagana akaregane.Ngo ibi byatumbye afatwa nk’ufashije abakoze inkundura y’ihinduramatwara bakavanaho ingoma ya cyami.
Musenyeri Bigirumwami yafataga Habyarimana nk’umwana we.Musenyeri Vicent Nsengiyumva yemeye kujya muri Komite Nyobozi ya MRND, ibyo bimuviramo kuba nk’umurwanashyaka, ndetse ni naho benshi bahera bamagana Kiliziya, bakaba banayirega ibyaha itigeze ikora, ariko iyo myitwarire ya Musenyeri Nsengiyumva utarameshe kamwe bakavuga ko ariyo yabiteye.

Bamwe mu bakristu bavuga ko kiriziya igomba kwigisha ijambo ry’Imana n’iterambere.

Bati:” Bishoboka bite ko Kliziya gatolika y’u Rwanda yamara imyaka 100 yijandika muri politiki, ishyigikigira ubutegetsi  ntiyamagane amakosa , ikaba isa nkaho ari nta somo yakuye muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994.”

 

 2,044 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *