MUSANZE: UMUYOBOZI W’IKIGO CYA BUKANE AKOMEJE UMUGAMBI WO KUNYUNYUZA IMITSI Y’ABABYEYI

Mu gihe ibigo byinshi by’amashuri byitabiriye kubahiriza ibikubiye mu mabwiriza ya ministeri y’uburezi ajyanye n’amafranga y’ishuri muri uyu mwaka w’amashuri 2022-2023 ndetse na ministeri y’uburezi ikaba yarashyizemo imbaraga zihagije kugira ngo aya mabwiriza yubahirizwe hose mu gihugu; hari ibigo bimwe na bimwe bikomeje gushaka guca murihumye iyi ministeri, bigashaka izindi nzira zo gushyira umutwaro ku babyeyi, bitwaje ko bashaka kuzamura umusaruro ibyo bigo bitanga kandi nyamara ministeri yarasabye abo bose  bagira ikibazo mu micungire y’amafranga bemerewe kwakira, kubiyimenyesha. Ikigaragara nuko aba bayobozi baba bagamije indonke no gukomeza kunyunyuza imitsi y’ababyeyi aka bya kaboko gahora karekerereje nk’uko tubigarukaho muri iyi nkuru.

DIRECTEUR WA BUKANE NTIYUMVA AMABWIRIZA YA MINISTERI CYANGWA NTASHAKA KUYUBAHIRIZA

Ikigo cy’amashuri abanza cya Bukane, ni ikigo gifashwa na Leta kuko gicungwa n’itorero ADEPR;Ni ikigo cyakomeje kugira ibibazo by’amikoro ndetse n’icyimicungire itanoze ku buryo mu gihe cyashyize byari nko kurota kubona umwana utsindiye kuri iki kigo. Vuba aha hajye umuyobozi mushya maze yiha intego yo kuzamura ireme ry’uburezi kuri iki kigo. Ni ibintu yashoboye kugeraho ku kigero cya hafi 90%, ibi bikaba byarashimishije cyane ababyeyi baharerereshereza. Gusa hasigaye ikibazo cy’inyubako zitameze neza cyane ubwiherero bw’abana buteye ikibazo gikomey,  urebye aho buherereye hegereye cyane ahari ibyikoni.

Ibi bikorwa by’uyu muyobozi ahari nibyo byatumye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri yarashatse  kwihemba, kwiha agahimbazamusyi, kubera icyo gikorwa cy’indashikirwa yari amaze kugeraho. Gusa umugambi we wajye gukorwamo n’inkokora n’amabwirizwa ya ministerI y’uburezi,  agena ingano ntarengwa y’uruhare rw’umubyeyi ku mafranga arihwa nyine n’ababyeyi. Ariko uyu muyobozi ntiyashyizwe, ahubwo yakomeje gukoresha amayeri anyuranye ngo abone icyo gihembo, amaze guca inyuma ayo mabwiriza, ndetse aza no kunyura muri ya nama y’ababyeyi ngo imufashe muri iki gikorwa kandi zi neza koi bi byose amabwiriza ya ministre yabibujije ,nta guca iruhande.

NTA RENGERO RY’AMAFRANGA YATSE YA FOTOKOPYEZE NTA NUBWO YAGARAGAJE IKIZAKORESHWA AMAPAKI Y’IMPAPURO YARI YAMAZE KWAKA ABABYEYI

Nubwo ibikubiye muri ariya mabwiriza byari bimaze kuba kimenyabose, uyu muyobozi hejuru y’amafranga 950 avugwa muri ayo mabwiriza nk’amafranga ntarengwa agomba gutangwa n’umubyeyi muri primaire, yongereyeho amafranga akurikira:

  1. Uruhare rw’ababyeyi b’abana bashya ku kiguzi cya photocopieuse yaguzwe: 8 000 Frw
  2. Ipaki y’impapuro igura 6 000 Frw
  3. Ikiguzi cy’ibikoresho byo ku meza kuri 600 Frw

Yose akaba 14 600 Frw. Ni amafranga akubye incuro zirenga 10 ayataganijwe na ministeri kandi mu mashuri abanza ho, nta n’amafranga y’umwitangizwa bagenewe.

Inkuru y’aya mafranga y’umurengera yatswe ababyeyi yajye kumenyekana henshi binyuze no mu itangazamakuru, maze uyu muyobozi yotswa igitutu, bituma atumiza inama y’ababyeyi kugira ngo imuhe ububasha bwo kuba yakomeza kwaka amwe mu mafranga yavuzwe haruguru nyamara uyu muyobozi ntiyibuke ko iby’imikorere y’izo nama, Ministeri y’uburezi yabimenye kare, ikaba yaramaganiye kure ibiva muri izo nama.

Iyo nama yajye rero guterana kuri iki cyumweru kuwa 02/10/2022, maze nk’uko byari byitezwe, birangira iyo nama ngo yemeje ko ababyeyi  bazatanga 2000 ku gihembwe azagura impapuro zo gukoreraho imikoro.

Iyi nama ariko ntiyigeze ivugirwamo ikibazo cy’amafranga yakomeje kwakwa ababyeyi bashya ngo yo kugura photocopieuse ndetse n’iby’ayo 600 yo kugura ibikoresho byo ku meza. Bivuze ko uyu directeur azakomeza kuyaka bucece, ariko habayeho n’ibyo kuyahagarika , hakaba hibazwa ayo yakiriye icyo azakoreshwa dore ko amakuru amwe yemeza ko photocopieuse yamaze kugurishwa.

Mu rwego kandi rwo gukomeza gushakisha indonke kuri iri shuri, uyu muyobozi yahisemo gusibiza benshi mu banyeshuri bari bafite amanota yo kwimuka, agamije kwakira abana bashya, birumvikana ubwo yakira abamaze kumutera akantu.

Si ubwa mbere kandi uyu Directeur yishyiriraho amabwiriza avuguruza aya ministeri kuko, nko ku bijyanye na gahunda y’ishuri, abanyeshuri batangira amasomo saa moya bakayarangiza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bihabanye cyane na gahunda ya mineduc, iteganya itangira ry’amashuri saa moya na mirongo ine n’itanu, agasoza saa kumi n’imwe. Ibi byose ngo abikora agamije kuzamura ireme ry’uburezi, hakibazwa we na Ministeri uha amabwiriza undi ari uwuhe.

UBUYOZI BW’IBANZE BURASHINJWA KUREBERA AMAFUTI AKORWA N’UYU MUYOBOZI

Nubwo inkuru y’uyu muyobozi yakwiriye mu karere kose, ndetse bamwe mu babyeyi bakaba baratakambiye mayor w’Akarere ngo abakemurire iki kibazo, byatunguye benshi kubona Umurenge wamenye iyi nkuru rugikubita, utarihutiye kuburizamo ibyemezo byafashwe n’uyu muyobozi. Ikizwi nuko amabwiriza ya ministre yumvikana akaba nta muntu n’umwe wari ukwiye kuyaca inyuma yitwaje icyo aricyo cyose. Abakurikiranira hafi imiterere n’imikorere y’inzego zinyuranye mu karere ka Musanze, bakaba bemeza ko uyu mudiregiteri, ashobora kuba afite abandi bantu bakorana hafi, bakomeje kumwoshya no kumushora mu bikorwa bibi binyuranije n’amabwiriza ya ministre, ibintu bishobora kumwubikira imbehe ku buryo bworoshye.

 12,399 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *