Mageragere-Kimisagara :Croix-Rouge y’u Rwanda yatangije uburyo bushya bwa “Cash transfer” na “voucher”

Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yatangije uburyo bushya bwa “Cash transfer” na “voucher” hakoreshejwe sisitemu shya ya “Red Rose”, mu buryo bwo gutabara abahuye n’ibiza. Ni uburyo bwo gutanga amafaranga ku bahuye n’ibiza aho kubaha ibikoresho nk’uko byari bisanzwe.

Ni muri urwo rwego  tariki  16 Werurwe 2021, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi hatangijwe igikorwa cyo gutangiza gahunda yo gufasha abahuye n’ibiza mu buryo  bwa “Cash transfer” na “voucher” hakoreshejwe sisitemu shya ya “Red Rose”nkuko twabyanditse hejuru.

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge  wa Mageragere Ntirushwa Christophe  n’abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda  kuba yahisemo kuza mu Murenge wa Mageragere kuba ariho itangiriza uyu mushinga kuko hari nicyo bisigiye abaturage bakira amafaranga MoMo 20,000Frw kuri buri muturage.
Abaturage bahawe amafaranga bagera kuri 80.
Nyuma ya Mageragere, igikorwa cyakomereje mu Murenge wa Kimisagara.Muri iyo Mirenge yose igikorwa cyagenze neza kishimirwa n’abaturage ndetse n’abayobozi babo.

Jean Noel  umuyobozi w’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge y’u Rwanda mu Karere ka  Nyarugenge na Gasabo avuga ko uyu mushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’abaturage n’abakozi b’umuryango wa Croix-Rouge mu butabazi.
Ati “Amafaranga tuyatanga tubanje gukora isesengura ry’ibyo bakeneye aho kubaha ibikoresho tukabaha amafaranga bakagura icyo bakeneye cyane.”

Croix Rouge y’u Rwanda, mu nshingano ifite harimo kugabanya ingaruka zaterwa n’ibiza, na COVID-19 ni icyago cyateye kitateguje. Uyu muryango wafashije abababaye kurusha abandi guhangana  n’ingaruka za kiriya cyorezo, wigisha abaturage uko na bo ubwabo bagira uruhare mu gushaka ibisubizo byabo kuri kiriya cyorezo, ndetse urubyiruko rwigishwa uko rwagira uruhare mu kugabanya umubare w’abandura Coronavirus.

Croix Rouge Rwanda yashatse uburyo bukomeye bwo kugabanya ingaruka zaterwa n’icyorezo ku miryango yagizweho ingaruka n’ibiza kamere bitandukanye n’imyuzure n’inkangu, ishyiraho gahunda yo gufasha abababaye ibaha amafaranga “Cash Based Intervention”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *