Leta y’u Rwanda yahagaritse amasezerano n’ikigo cyacungaga ishyamba Gishwati
Minisiteri y’Ibidukikije, yandikiye,ikigo kitwa IKIZERE Silviculture ltd cyakodesheje abaturage ishyamba rya Gishwati ko amasezerano cyari gifitanye na Guverinoma y’u Rwanda yo gucunga no kubungabunga iryo shyamba , ko ahagaritswe by’agateganyo, mu gihe hagitegerejwe ibizava mu igenzura ririgukorwa.
Abaturage bakoranaga n’iki kigo cyari cyarahawe uburenganzira , bavuga ko bagiye mu gihombo kubera ko bari barishyuye iki kigo amafaranga menshi ariko bakaba barabujijwe gusarura amashyamba no kugira ibindi bikorwa barikoreramo.
Abaturage bakoranaga n’iki kigo cyari cyarahawe uburenganzira , bavuga ko bagiye mu gihombo kubera ko bari barishyuye iki kigo amafaranga menshi ariko bakaba barabujijwe gusarura amashyamba no kugira ibindi bikorwa barikoreramo..”
Ati “Nta kintu dushobora kongera gukoreramo kuko hari guhunda ziri kuvugururwa.Amakara nari mfitemo nayaruye tariki ya 11 Kanama 2024, ageze ku muhanda bati ntiyemerewe kuhava,bayafungira aho.”
Umuyobozi wa Company IKIZERE Silviculture Limited, Mugigana Jean Berchmas,asaba abaturage kwihangana, leta ikabanza gukora igenzura ry’ibitarubahirijwe mu masezerano.
Ubundi ishyamba rya Gishwati ni pariki iherereye mu Turere twa Rutsiro na Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba bw’igihugu, ingana na hegitari 3 558, harimo icyanya cya Gishwati gifite ubuso bungana na Hegitari 1 570, n’icya Mukura kingana na Hegitari 1 988.
Ishyamba rya Mukura ryahinduwe pariki mu mwaka wa 2015 rihita ryaitwa Pariki y’igihugu ya Gishwati- Mukura, kuva icyo gihe leta n’abafatanya bikorwa batangiye kuryitaho bariteramo ibiti ndetse bagira ni byo bakuramo kugirango itegurirwe kuba pariki y’igihugu. Habayeho ibikorwa byo kurisubiranya haba ku mpande zose ari kuruhande rwa Mukura no kuruhande rwa Gishwati.
Uwitonze Captone
874 total views, 2 views today