Munyakazi Sadat ananiwe kuyobora Rayon sports shampiyona itaratangira.

Urwishe ya nka ruracyayirimo, bamwe mu bafana b’ikipe Gikundiro ariyo Rayon sports , baratangaza

ko mu gihe kitarenze igice cy’umwaka hongeye kuzamo ibibazo bizanywe na Perezida wayo

Munyakazi Sadat.

 

Uyu mugabo Munyakazi , abafana bamurega   kubaka ishyamba  we ,ubwe avuga ko bamurwanya.

Ngo kunanirwa kuyobora ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda no mu karere ni ukunyagwa zigahera.

Abafana bavuga ko igituma ikipe yabo banavuga ko ari iyi imana bitewe n’ubwinshi bw’abafana

impamvu idatera imbere , hafi abayiyobora si ukuyikunda kurusha abandi cyangwa kuyishoramo

amafaranga , ahubwo bamwe yababareye umutahe wo kwikura mu bukene no kuzahura umutungo

wabo.

 

Ikipe ya Rayon sports ubu iravugwamo ibibazo biterwa na Perezida wayo Munyakazi Sadat kubera

gushaka kuyigira ikiraro cy’ubukire bwe n;umuryango we.

Munyakazi Sadat na MK CARD ye barakora ubucuruzi muri Rayon sports ku buryo bunyuranije nibyo

itangira yasezeranije abanyamuryango.

                                                                     Sadat Munyakazi ,perezida wa Rayon Sport (Photo-Gasabo)

 

Biravugwako mu ikipe ya Rayon sports hadutsemo ibibazo by’ingutu kandi bitejwe na Sadat ,nkaho

yatangiye yanga gusinyisha abakinnyi ,kongeraho ikibazo cy’umutoza.

Abafana b’ikipe ya Rayon sports baribaza ukuntu umugore wa Sadat azacuruza imyambaro  yose

izakoreshwa muri iyi shampiyona kandi mu gihe Sadat yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru

yaravugaga ko isoko rizajya ritangirwa mu ruhame.

MK CARD mu nshingano  zayo, harimo ko igomba kujya imurikira abanyamuryango uko yinjiriza

ikipe,kongeraho ibikorwa byayo.

 

Bamwe mu banyamuryango baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo net bakanga ko amazina yabo

yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo batangaje ko Sadat yazanywe na Muvunyi Paul

bafatanya kwirukana abakinnyi abandi babaha APR FC.

Bamwe mu bafana batangaza ko Sadat na Muvunyi Paul, bakoze mafia yo kwirukana no kugurisha

abakinnyi muri APR. FC bakirira injawuro.

 

Nubwo byabahiriye ariko byateye icyuho Rayon Sport  bituma ijegajega.

Ubwo twageragezaga gushaka Sadat ntibyadukundiye kugirango tumubaze kuri MK CARD yateje

ikibazo kongeraho n’uburyo we n’umugore we aribo bihaye isoko ryo gucuruza imyambaro yose ya

Rayon sports.

 

umunsi Sadat azatuvugisha tuzabagezaho icyo yatangaje kubimuvugwaho ko yananiwe kuyobora

ikipe .

Nyirubutagatifu Vedaste

 3,089 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *