Itorero Agape Sanctuary Church in Rwanda,mu kubaka ibikorwaremezo

Nyuma y’igihe kirekire iri torero AGAPE Sanctuary church rikora ibiterane mu turere dutandukanye mu gihugu,  ubu ririmo  kubaka ibikorwa remezo birimo  amashuri y’inshuke, abanza ,ayisumbuye na kaminuza ,ibitaro,insengero n’ibindi kuri ubu bimwe muri ibyo bikorwa byatangiye kugaragara kuko insengero zo zatangiye kubakwa .

Bishop  Rubuguza Léonard, umuvugizi w’itorero (P/Captone)

 

 

                        Ushinzwe inyubako ( P/Captone)

 

             Abo nabo bakorana mu biro (P/Captone)

Nkuko bitangazwa n’umuvugizi waryo Bishop Rubuguza Léonard ngo ,”Itorero AGAPE sanctuary church “ni itorero rivutse vuba ,rikaba rimaze gukwira henshi mu gihugu rikaba  rikorera hose mu gihugu; Cyuve na Gacaca  mu Karere ka Musanze no mu Karere ka Gakenke hafi mu mirenge yose  rikaba rimaze kugira abakristu benshi .

Kugeza uyu munsi riri gukorera mu gihugu hose.Iri torero ryahawe ubuzima gatozi bwo gukora mu Rwanda mu mwaka  wa 2016 rikaba ryaratangijwe ku mugaragaro taliki ya 04.12.2016  Nkuko twabivuze hejuru,iri torero rikaba rifite abaterankunga bo mu gihugu cya Brazil muri Amerika y’epfo.Mu bihugu duturanye rikaba rikorera muri Uganda ,Burundi .

Umuvugizi w’Itorero Bishop  Rubuguza Léonard, avugako iyo umuntu afite intego nziza Imana imushyigikira,kuko no kuva kera Imana yagiye ijyendana n’abantu bari bafite umugambi mwiza.

Ubwo twaganiraga  n‘abayobozi b’itorero AGAPE Sanctuary church, badutangarije ko bafite gahunda ndende  yo kugeza ku bakirisitu ndetse n’abanyarwanda muri rusange ibikorwa remezo byinshi.

 

Uwitonze Captone

 

 2,986 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *