Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi baravuga imyato ingabo zari iza FPR

Mu 1994 u Rwanda rwacuze umwijima, Abatutsi bicwa ubutitsa mu minsi ijana gusa kuva muri Mata. Loni yari igwije ingabo mu gihugu ndetse n’ibindi byashoboraga kugira icyo bikora ngo biramire ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga, byararuciye birarumira.

Niyo Jenoside yabayeho mu mateka y’Isi yateguranywe ikanakoranwa ubukana budasanzwe, aho Abanyarwanda babanje kwigishwa ivangura rishingiye ku moko, amacakubiri, urwango n’ibindi byagejeje u Rwanda mu icuraburindi.

Nubwo amahanga n’imiryango mpuzamahanga yatereranye u Rwanda, abana barwo bari mu ngabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi, ntibemeye ko ruzima burundu kuko bahagobotse bagahagarika Jenoside, barokora abicwaga ubuzima bwongera kugaruka.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, ni umwe mu bavuga imyato ingabo zari iza FPR, kuko ubwo yari yihebye abona ubuzima bwazimye, umusirikare wazo yamwakirije ijambo ry’ihumure ati ‘Ubu murarokotse’.

Mu kiganiro yahaye abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), aba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) n’ab’Ibiro by’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta (OAG), kuri uyu wa 8 Mata 1994, yagarutse ku mateka y’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa, uko yahagaritswe n’aho igihugu kigeze nyuma y’imyaka 25.

Prof. Dusingizemungu yavuze ko ahagana mu 1973, ubwo yigaga i Rwamagana mu mashuri abanza kugira ngo yige arangize ari nk’Imana yabikoze kuko icyo gihe hariho iringaniza n’ivangura rikomeye.

Mu 1983 yari umwarimu muri APE Rugunga nyuma aza kuba Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri ry’Abaforomo i Rwamagana, ari naho Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye akora.

Ubwo ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, zari mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yarimo ikorwa n’ubuyobozi bwariho, zamusanze kuri iri shuri ziramubwira ziti “Ubu murarokotse”.

Yagize ati “Umusikare w’Inkotanyi yaraje arambaza ati ukora iki hano? Ndamubwira arambwira ati ubu murarokotse, ambaza aho dushyira ibiribwa n’imodoka. Izo modoka ntabwo zari izo gukoresha ikindi kintu n’ibyo biribwa, ahubwo izo modoka bagira ngo bazihuze n’izindi bazishyiremo abaturage babahungishirize aho imirwano itari”.

Yakomeje agira ati “Batwaye abantu bose babajyana i Kayonza n’i Gahini ahantu bari bakoze inkambi, si ukuvuga ngo ni abicwaga ahubwo bashyizemo abantu bose. Njyewe byabanje no kuntangaza kuko nahise ngirwa umuyobozi w’inkambi abasirikare baratubwira bati twe turakomeje mwirwaneho turabasigira abasirikare bake bo gucunga ko mutihorera.”

Muri iki kiganiro, Prof. Dusingizemungu yakomeje agira ati “Abantu baratwishe baratumaze hanyuma mudusigiye abasirikare barinda ko tutihorera? Abasirikare basigaye aho baturinze, mu nkambi aho rero Inkotanyi zari zifite amayeri y’ibirebana no kongera kubaka abantu bashakaga ko abantu baturana ntawe uvanguwe n’undi.”

Avuga ko ubuzima mu nkambi bwari bushaririye cyane ko abantu barimo bari batemwe, amazi banywa ayo muri Muhazi yasaga n’amaraso kandi yuzuyemo imibiri ireremba hejuru.

Ku rundi ruhande ariko ngo mu basirikare b’Inkotanyi harimo abantu bitwaga aba ‘Dogiteri’ bavuraga abo bantu bari batemwe, bamwe bakababagira hasi ku rukoma kuko ibitaro bya Gahini byabaga byuzuye.

Ati “Hari n’abantu nabonaga icyo gihe amajosi yenda gutakara, hanyuma ubu bamwe njya mbabona ari abayobozi bavuyemo abantu bazima. Muri icyo gihe rero ubuzima bwari bwifashe nabi ariko twahise duhura n’abantu (Inkotanyi) bafite umutima wo gushyira abanyarwanda hamwe.”

Kwiga gutwara moto mu gitondo, nimugoroba ukayijyana mu nama

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyasigaye ku busa, rwari urundi rugamba rutoroshye kuri FPR Inkotanyi, yari imaze guhagarika ayo marorerwa.

Ubushobozi buke, gushyiraho bamwe mu bagombaga guhita bayobora byari ikibazo gikomeye. Tariki 19 Nyakanga 1994, nibwo hagiyeho guverinoma ya nyuma ya Jenoside

Prof. Dusingizemungu avuga ko yaje kugirwa Burugumesitiri wa Komini Rukara asimbuye Mpambara Jean. Icyo gihe Musoni Protais niwe wahise agirwa Perefe wa Perefegitura ya Kibungo.

Ati “Inkotanyi nababwiraga rero, ziratubwira ziti mutangize amashuri, icyo gihe dushyiraho abayobozi b’amashuri, abashinzwe imisoro. Nibuka icyo gihe hari Perefe Musoni yari yadutumije mu nama kuri Perefegitura, turamubaza duti nyakubahwa Perefe ko udutumira turahagera dute? Ati mubwire abasirikare babahe amapikipiki.”

Yunzemo ati “Icyo gihe ntababeshye sinari nzi gutwara ipikipiki ubanza aribwo nari ngiye kuyicaraho, ubwo duti ese nyakubahwa Perefe ko tutazi gutwara amapikipiki, ati bazibigishe. Icyo gihe twagiye ahantu mu kibuga i Rukara banyigisha moto bigeze saa munani bati ngaho yatse ugende mu nama.”

Yakomeje avuga ko ya moto yayitwaye yagera i Kayonza ajyana urwandiko bari bamuhaye rugaragaza ko ari Burugumesitiri, maze bamushyiriramo amavuta aragenda agera i Kibungo.

Prof. Dusingizemungu yavuze ko bageze i Kibungo inama itabaye bitewe n’uburyo bari bagiye bambaye nabi bageze imbere ya Perefe ahitamo kubapima kugira ngo babadodere imyenda myiza bazambara bagiye kubonana na Minisitiri i Rwamagana.

Yakomeje avuga ko nyuma yaje no kugirwa umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda,wari ushinzwe Komisiyo yo kwinjiza abanyeshuri muri Kaminuza.

Yagize ati “Mbere abantu bahabwaga amashuri cyangwa imyanya hakurikijwe ubwoko, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hashyizweho ubuyobozi bushya, nagize amahirwe yo kubona Kaminuza y’u Rwanda itangira.”

“Nibuka twahise dushyiraho ikizamini uwinjira muri Kaminuza wese akabanza gukora ikizamini, abatsinda baratsinda, abatsindwa ni uko ariko hatabayeho kugira ngo umuntu ajye muri kaminuza kubera ubwoko runaka.”

Prof Dusingizemungu yavuze ko Jenoside yasenye igihugu ndetse inasigira ibikomere abayirokotse birimo iby’umubiri ndetse n’ibihungabana ariko kuri ubu hari intambwe imaze guterwa aho abacitse ku icumu rya Jenoside bamaze kwiyubaka.

Yagize ati “Abacitse ku icumu bari bafite ihungabana, ibikomere, ntaho bafite ho kuba, urumva kubwira umuntu ngo nasubire i Nyaruguru ntaho afite ho kuba amazu yarasenyutse. Byari ibintu bitoroshye, amazu ya mbere yubatswe mu mbaraga nke zari ziriho icyo gihe.”

“Ariko ubu ibintu birashoboka njye mbona mu myaka 25, abantu bafite aho bavuye n’aho bageze, ubu nubwo ibibazo bigihari ubona ko hari ubushake bwo kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe ibisubizo.”

Prof. Dusingizemungu avuga ko nyuma y’ibi bihe igihugu cyongeye kwikusanya hakurikiraho gusana ibyangijwe na Jenoside yahitanye abasaga miliyoni, urugamba rwo gusana ibikomere by’abarokotse Jenoside no kubaka Ndi Umunyarwanda.

Kuri we ngo ibi byose bigaragaza ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka rukava mu bihe abaturage barwo bigishwaga ko hari bamwe badakwiye kwiga no kubaho ariko uyu munsi umunyarwanda akaba yisanga mu gihugu buri wese ahabwa amahirwe angana n’aya mugenzi we.

 1,295 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *