ADEPR:Abakristu bariyama abitwaza ibihuha bagamije kubacamo ibice

vBenshi mu bakristu basengera mu itorero  rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR)batangaza ko nta bibazo birimo, uretse abafite inyota y’ubuyobozi bitwaza ibintu bidafatika bavuga ko byacitse  .

Bakaba bamaganira kure ababavangira bavuga ko harimo ibibazo ,kandi ntabyo ahubwo ari ibibazo byabo bwite.

Umwe mu bakirisitu  wo mu Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda ati:”Nta bibazo biri mu itorero ryacu , turasenga  kugirango twubake umuryango koko wubahisha Imana, umuryango wihesha agaciro, kandi waba intangarugero mu miryango hano mu Rwanda.”

Undi mukristu yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko , abavuga nabi ADEPR, ari abafite ibibazo byabo bwite , ko babimye amatwi agasaba n’abandi bakristo b’itorero rya Pantekote kuba urumuri, bakamurikira indi miryango yabo no gushyigikira gahunda zitandukanye za Leta.

Ati’’ Abantu bakwiza ibihuha bavuga  ko hari abapasiteri babaga muri Uganda bafunzwe bakekwaho kuba intasi bakanirukanwa .Ibi ni ukuyobya abanyarwanda kuko ntawutazi ko buri munyarwanda wese ahohoterwa mu gihugu cya Uganda,kandi iyo bahohotera umunyarwanda ntibarobanura ngo uyu akora iki n’iki?”

Umwe mu bapasiteri  utifuje ko izina rye ritangazwa ati”Erega ntawe uyobewe ko ababyishe inyuma  ari bamwe mu bigeze kuyobora ADEPR.Mbere yo kuva kuri iyo mirimo bari baragiye baregwa na bagenzi babo ibyaha bitandukanye birimo kwangiza umutungo w’itorero.Ndibuka ko mu mwaka wa 2016 hari abapasitoro  bagenzi banjye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Intebe,basaba ko abagize Biro Nyobozi y’iri torero  yari igizwe na Sibomana na Tom Rwagasana , basaba ko begura cyangwa beguzwa, babashinja kutaba inyangamugayo, gusesagura umutungo w’Itorero no guhindura imyizerere y’itorero.”

Icyo gihe  Rev. Mitsindo Gratien,  wari umuyobozi wa Paruwasi ya Jabana mu Karere ka Gasabo na Rev Kayitare Vedaste, wayoboraga  Paruwasi ya Gikomero, bafatanyije n’abandi barimo uwitwa Kalisimbi Jean Bosco na Pasiteri Uwabimfura Modeste banditse ibaruwa basaba ko Biro Nyobozi ya ADEPR yegura cyangwa ikeguzwa n’ubuyobozi bw’Igihugu.Koko byarabaye bava kubuyobozi bafunzwe , bikavugwa ko baba aribo bihishe inyuma y’ibyo bihuha n’andi macakubiri baba bashaka kuzana muri ADEPR.

Mu bindi abo bapasitoro bagaragarije Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imiyoborere RGB, Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi n’izindi nzego nkuru za Leta, baregaga  biro y’abo bagabo kuba batari inyangamugayo, bashingiye ku kuba bamwe mu bayobozi barambuye abantu harimo n’abakirisitu b’iri torero, batanga sheke zitazigamiye(chèque sans provision).

Bavuga kandi ko bashyira bakanakura mu myanya abayobozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazamura abantu mu ntera batitaye ku mabwiriza agenga umuryango, guha abantu inshingano za gipasiteri badafite ubuhamya bwiza, gusesagura umutungo w’umuryango, kunyereza umutungo w’abanyamuryango wari mu kigega SICO hamwe no kwiyegurira umutungo wari uwa ADEPR babicishije muri DOVE Hotel n’ibindi.

Mu byisomere agace kamwe hasi nkuko byanditswe.

Hari abitwaza  ADEPR Uganda  na Burayi, ku nyungu zabo bwite

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko ibibazo bikunze kuvugwa muri ADEPR gukwirakwizwa n’abantu ku giti cyabo.

Ati “Dufite abantu benshi biyitirira ko ari abo muri ADEPR ariko mu by’ukuri atari bo . Hari abantu ku giti cyabo bagenda bahembera umwuka utari mwiza hagati y’abakirisitu.”

“Ku kibazo cya Uganda sinibaza uburyo abakirisitu b’Abanyarwanda bavuga ko ari aba ADEPR nubwo ntazi abo aribo, aramutse ari umukirisitu akaba ari n’Umunyarwanda icyo kibazo ntabwo yakivuga kuko azi ibibazo bihari. Uganda ntitwinjirayo kubera Abanyarwanda batoterezwayo, ntitwinjira, ntidusohokayo baribwira ko ibibazo biriyo twabikemura dute? Iyo udaheruka mu murima ibyatsi biramera.”

Yakomeje avuga ko “Umukirisitu uvuga ngo mu Itorero ry’i Burayi harimo abanzi b’igihugu, icyo kintu ntabwo kiri ku rwego rwacu kuko ntitubana na bo buri munsi. Afite ibimenyetso by’ibyo avuga hari izindi nzira yanyura.”

Nyirubutagatifu Vedaste

 1,295 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *