Amakimbirane yo kwa Ntirubabarira Ladaslas atumye Ntashamaje Bertin abyutsa dosiye ya jenoside y’interahamwe Gatabazi Martin

Inkuru ikomeje kuvugwa mu mudugudu wa Rukaragata ho mu kagali ka Gihira , Umurenge wa Runda ,mu karere ka Kamonyi nishingira ku karengane ka korewe umusaza Ntashamaje Bertin.Inkuru yacu iri ku kibazo kimaze imyaka 31 kuko umusaza Ntirubabarira Ladaslas yitabye Imana 1992.

Nkuko bigaragazwa n’inyandiko dufitiye kopi Ntirubabarira Ladaslas mbere y’uko yitaba Imana yakoze irage agabanya abana be bose.Iri rage rikaba ariryo Ntashamaje Bertin mwene Nyakwigendera Ntirubabarira Ladaslas ashingiraho ashaka ko rishyirwa mu bikorwa,ariko umuherwe Gatabazi Martin umugabo wa Kagoyire Philemene akabyanga.

Ubwo Ntashamaje Bertin yazanaga umuhesha w’inkiko w’umwuga Twizere Jackson ngo atere imbago bityo ikibazo kirangire,ariko Gatabazi Martin yaramuguze anyuranya n’itegeko rirangiza urubanza.Ubwo umuhesha w’inkiko w’umwuga Twizere Jackson yakoraga amakosa uwari wamuzanye ariwe Ntashamaje Bertin yahise amwandikira amuhagarika.

 

Bwana Ntashamaje aganira na journal Gasabo (Photo:Reserve)

Ntashamaje aganira n’ikinyamakuru Gasabo yagize ati”:Twageze ahigikorwa cyari gukorerwa kuva k’urwego rw’Umudugudu n’Akagali n’Umuhesha w’inkiko w’umwuga Twizere Jackson bari babanje kujya mu rugo kwa Gatabazi Martin.Tukigera aho isambu iri nibwiriye Gatabazi Martin ko ariwe ukoresha inzego z’Akagali ka Gihara.

Gasabo ubu ikibazo cyawe gihagaze gute?

Ntashamaje Bertin nandikiye umuhesha w’inkiko w’umwuga Twizere Jackson ko muhagaritse mpita musaba kunsubiza amafaranga namuhaye.Murega no murugaga rwabo ubu tuzahurirayo ku wa gatatu.

Gasabo kuki uvuga Gatabazi Martin cyane nawe n’umuvandimwe wawe?

Ntashamaje Bertin oya ntabwo tuva indimwe ahubwo umugore we Kagoyire Philemene niwe mushiki wanjye nibo banzengereje,ariko ntagitangaza kuko Gatabazi Martin yakoze jenoside akingirwa ikibaba.
Gasabo kuki utari waramureze mbere y’uko mupfa isambu?

Ntashamaje Bertin reba izi nyandiko ntagihe ntareze Gatabazi Martin mu butabera akagenda agura abatangabuhamya.Gatabazi Martin yakatiwe kwicwa, Gatabazi Martin yayoboye MDR parimehutu Pawa urabona izi nyandiko namureze 2012 ,ongera urebe iyi nyandiko yiyandikiye akayiha umugore we akayijyana ahakorerwaga ingando zabari bafunguwe.Gacaca naho yaraguze agirwa umwere.

Ntashamaje Bertin ati:“Iyi nyandiko agomba gusobanura ibyayo n’icyo yari igamije.Ubwo se yari azi ko ihari n’ibindi byihishe bizasobanuka.Soma neza iyi nyandikoyo hasi niyo izamukoraho .Niba ahakana ko atabaye interahamwe nta kibazo ndtse  akagura n’abatangabuhamya anyomoze iyi nyandiko.Naho se abo bavoka arata bavuze iki?Ni abo ku murya amafaranga gusa.Amenye ko icyaha cya jenoside kidasaza , ibyo yigira byose ,ejo azaba avuga ngo sinamenye ba avoka bigaramiye “

Ejobundi nongeye kwandika nibutsa ko iriya Nterahamwe yakorwaho ipererza, ngiyi ibarwa nandikiye parket general.

Gasabo ubu urakora iki?

Ntashamaje Bertin namureze muri Parike nkuru ya Repubulika bansabye ko nshyireho ibimenyetso byose nabikoze.Gasabo twahamagaye Gatabazi Martin adusibizako ibyo Ntashamaje Bertin avuga atari ubwambere abivuga,ko ibyo aribihimbano.

Mugihe icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 kidasaza kikaba ariyo mpamvu Ntashamaje Bertin atabaza ngo hakorwe iperereza ku idosiye ya Gatabazi Martin.

Ikinyamakuru Gasabo cyakomeje gushakisha amakuru muri Rukaragata ku kibazo cya Gatabazi Martin bose abo twaganiriye banzeko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,kuko Gatabazi Martin yabagirira nabi bemejeko yari muri MDR parimehutu Pawa.

Ikinyamakuru Gasabo cyahaye ijambo Gatabazi Martin nawe  kuvuga ku byo ashinjwa na muramu we Ntashamaje , maze avuga ko ibyo ntacyo bivuze umunyamategeko we, ahari ko azabijyamo bikaba zero.

Gatabazi ati:”Ibi umbwira byakemuwe n’inkiko zibifitiye ububasha niba uyu mukiriya wawe Ntashamaje yaraburanye amasambu y’iwabo n’abavandimwe be bahagarariwe n’umugore wanjye agatsindwa, yikomeza kunshora mu matiku y’imanza z’iwabo mbona ibyiza niba afite ibimenyetso byabyo yabijyana mu nkiko akaba arizo zibikemura .umugire iyo nama kuko mbona aribwo buryo bwiza. Murakoze.”

 5,664 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *