Ntashamaje Bertin arashinja ubujura umuhesha w’inkiko w’umwuga Twizere Jackson

Mu mikorere y’Abahesha b’Inkiko b’umwuga mu Rwanda, hakunze kuvugwamo ibibazo birimo imikoranire y’Urugaga rwabo n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’inyandikompesha.

Ibyo bibazo byaherukaga kuganirwaho muri Werurwe 2022, ubwo Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bwahuraga na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel , ariko uko bucya bukira niko haboneka bamwe mu bahesha b’inkiko ba mpemuke ndamuke, nzashyira mu gifu ntacyo bitwaye .

Ntashamaje , umwe mu baturage wambuwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga ati: ‘‘Nikururiye umujura, birangira ankubise gatarina y’umufuko , mu byukuri narenganyijwe na muramu wanjye Gatabazi Martin , maze nitabaje umuhesha w’inkiko w’umwuga birangira anyubitseho urusyo, ahita ajya mu mubare wa benengango bazwi ku izina ry’ubujura.”

Ntashamaje avuga ko mu bibazo by’imanza yahuye nabyo  yitabaje Umuhesha w’inkiko w’umwuga Twizere Jackson kugirango ashyire mu bikorwa icyemezo cy’urukiko cyo gutera imbago isambu y’umubyeyi wabo Nyakwigendera Ntirubabarira Ladaslas.

Uyu musaza Ntashamaje Bertin yabwiye Ikinyamakuru Gasabo .net ko igihe yari mu Gasanteri ka Gihara ategereje umuhesha w’inkiko w’umwuga Twizere Jackson yari yishyuye ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda, kugirengo atere imbago isambu y’umubyeyi wabo Nyakwigendera Ntirubabarira Ladaslas.

Ati:”Uyu Twizere Jackson yagiye kwa Gatabazi Martin ibyari gukorwa abihindura mu nyungu zuwo baburana.Ntashamaje yakomeje avuga ko  tariki 15 nzeli 2023 aribwo yaseshe amasezerano na Twizere Jackson.Ngo icyaje gukurikiraho nuko Twizere Jackson yagiye murugo kwa Gatabazi Martin akahakorera amasezerano anyuranije nibili mu mwanzuro w’urukiko. Namuregeye urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga,ariko narwo ntacyo rwakoze.”

Ntashamaje akomeza avuga  ati:”Ubu namze gutanga ikirego kirega Twizere Jackson kuko yakoze amakosa nkubu urabona uru rwandiko rw’uwapimye ubutaka rwanditseho ko yapimye tariki 8 Ukwakira 2023 bikaba aricyo kimenyetso cy’uko Twizere Jackson yakoze amakosa.Kuba Gatabazi Martin yarafashe inzego zibanze zigasinyira iwe murugo nabyo nikindi cyaha.Gitifu w’Akagali ka Gihara ntiyigeze asinya kuko atateyeho kashee.Niyemeje kurega Twizere Jackson kuko mu minsi yashize hariho abahesha b’inkiko b’umwuga birukanywe.Nzagera no kwa Ministri w’ubutabera we ufite abahesha b’inkiko b’umwuga munshingano ,kandi banyemereye guhura nawe.Impamvu Gatabazi Martin ambangamira mu mutungo wa data yitwaje ko ari muramu wanjye nuko nagiye murega ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Ibi nabigaragaje kuva 2008 ntabwo nzahagarara kurega Gatabazi Martin ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.”

Ubwo ikinyamakuru Gasabo .net cyavuganaga na Twizere Jackson yavuze ko amakuru meza twayabaza ku rugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga kuko bazi ikibazo cye na Ntashamaje.

Ati:”Nibyo koko Ntashamaje yandeze mu rugaga uburiganya, ariko ntacyo byatanze kuko urugaga rwabifatiye umwanzuro , byumvikane ko amakuru meza yaturuka ku rugaga.Kuba yarandeze mu nkiko nzisobanura , amategeko akore akazi kayo .”

Ntashamaje Bertin  avuga ko yiyemeje kurega Twizere Jackson kugeza agaruye amafaranga ye kuko ngo mu gihe yamuregaga ku rugaga bashobora kuba barirengagije ingingo ya 42 ivuga ko uburyozwe n’ubwishingizi bw’ibikorwa by’umuhesha w’inkiko w’umwuga.Ahho bavuga ko “Umuhesha w’inkiko w’umwuga aryozwa ku giti
cye amakosa yakoze mu kazi ke, kabone n’iyo yaba akorera hamwe n’abandi, bitabangamiye kuba yakurikiranwa ku byaha yakoze mu mirimo ye.”

Uretse Ntashamaje uvuga ko yakubitiwe ahareba i Nzega , mu myakam ishije hari bamwe mu baturage  bakunze kuvuga  ko bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga  yateshwa agaciro imitungo yabo mu gihe cya cyamunara .

Ayo makosa n’andi atandukanye yatumye mu myaka itanu yari ishize hari abagera mu 10 bari bamaze kwirukanwa burundu mu rugaga mu gihe hari abandi barenga 50 bagenda bahabwa ibihano birimo guhagarikwa kuva ku kwezi kugeza ku mezi atandatu.

Uwitonze Captone

 3,229 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *