Gicumbi: Abaturage bamaze gusobanukirwa uko batanga ibirego bifashishije ikoranabuhanga

IECMS(Integrated Electronic  Case Management System ) ni uburyo bw’ikoranabuhanga abaturage basigaye bakoresha  mu gutanga ibirego  mu Rukiko,gukurikirana no gucunga imanza. Ubu buryo bwaje busimbura ubwari busanzweho bwakoreshwaga aho umuturage yandikaga ikirego maze akakijyana mu Rukiko. Iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu Rwanda hose kuva tariki ya 19 Nzeli 2016.

Uko ikoranabuhanga rirushaho kugenda ritera imbere ni nako hari ibikorwa byinshi bigenda birushaho korohera abo bigenewe ibyo bigatuma akazi gafata umwanya muto, iterambere rikarushaho kwihuta, ubu mu gihugu hose gutanga ibirego mu Nkiko  bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ibi bikaba ari nako bimeze mu Rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.

Uwantege Yvette Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi  avuga ko  abarugana bamaze gusobanukirwa uburyo batangamo ikirego hifashishijwe ikoranabuhanga (IECMS) Ati”uretse umukecuru cyangwa umusaza wabaga waturutse mu cyaro tukanga kumusubiza inyuma cyangwa ataramenya uko bikoreshwa niwe twakiraga ariko ubu bose barabiyobotse”.

Uwantege akomeza avuga ko ubu buryo butangira mu Rukiko rw’Ibanze abashinzwe iri koranabuhanga bo ku rwego rw’igihugu bagiye bahugura abacamanza n’abandi bashobora kubona interineti, kugira ngo barusheho korohereza abaturage.

Ati”urukiko rw’ikirenga rwazanye abashinzwe ikoranabuhanga n’ababihuguriweho bagenda ahantu hose hegereye abaturage bahugura abacamanza n’abandi bacuruza interineti kugirango babashe gufasha umuturage , kuko umuturage ntabwo afite compiyuta.”

Uwantege avuga ko ubu buryo bufitiye inyungu nyinshi utanga ikirego bitewe nuko bimutwara umwanya muto, ugereranyije nuwo yakoreshaga mbere. Amafaranga akoreshwa aragabanuka, kandi abasha kureba uko urubanza rwe rugeze atiriwe ajya ku Rukiko.

Ubu abatanga ibirego mu Rukiko rw’Ikirenga, mu Rukiko Rukuru n’ingereko zarwo , mu Nkiko z’ubucuruzi  mu Nkiko zisumbuye no mu Nkiko z’ibanze bifashisha iri koranabuhanga aho utanga ikirego anyura ku rubuga rw’urwego rw’Ubucamanza www.judiciary.gov.rw akajya ahanditse IECMS maze agakanda ahanditse case filling and follow up ubundi agakwirikiza amabwiriza.

Biseruka jean d’amour

 1,907 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *