Huye: Polisi yakanguriye abamotari kwirinda amakosa ateza impanuka zo mu mihanda

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga, Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yagiranye ibiganiro n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto(Abamotari).

Ni abamoatari bagera kuri 500 bibumbiye muri koperative COTAMOHU na CIM zose zikorera mu mujyi w’akarere ka Huye.

Muri ibi biganiro,Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police(SSP) Burahinda Ntacyo.Mu kiganiro cye yasabye aba bamotari gushyira mu bikorwa no kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’Ubuyobozi birinda impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati:”Buri wese akeneye kubaho kandi neza, twirinde kwishyira urupfu, mwe abamotari mukwiye kugira umutima wa kimuntu muharanira gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda n’abandi bantu mutwara kuri za moto zanyu.

Yakomeje abibutsa ko umuhanda atari uwabafite ibinyabiziga bya moteri gusa ko ahubwo uhurirwamo n’abantu bose,baba abanyamaguru ndetse n’abagenda ku magare.

SSP Burahinda yakanguriye aba bamotari guha agaciro ubuzima bwabo ndetse n’abo batwara,aboneraho kunenga bamwe mu bamotari bagifite ingeso mbi yo guheka abakarenza uregero cyane cyane abaheka abantu barenze umwe kuri moto.

Yagize ati:”Hari bamwe muri mwe bagifite ingeso yo gutendeka, ugusanga yahetse abantu babiri cyangwa batatu kuri moto,biriya bintu ni makosa biteza impanuka kandi mbi,mwibuke ko ubwishingizi bwa moto ari ubw’abantu babiri gusa”.

Yakomeje abasaba ubufatanye n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha bisanzwe cyane cyane ibyigajemo ibiyobyabwenge.

Yagize ati” Muzi ikibazo k’ibiyobyabwenge cyugarije igihugu cyacu kandi kenshi nimwe mubitwara ku mamoto yanyu cyangwa mugatwara ababifite, turabasaba kujya mwihutira gutangan amakuru hakiri kare.

Nyuma y’iyi nama, umuyobozi w’aba bamotari Hakizimana Athanase, yasabye bagenzi be kumva no gukurikiza impanuro bahawe n’abayobozi.Biyemeza ko bagiye gukosora amakosa bajyaga bakora ndetse basezeranya Polisi ko bagiye gufata iya mbere mu kurwanya amakosa ateza impanuka zo mu ndetse n’ubufatanye buhoraho mu kurwanya ibyaha byugarije igihugu cyane cyane ikibazo cy’ibiyobyabwenge.

 1,156 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *