Intara y’iburengerazuba n’Amajyaruguru ku isonga mu kugira imirire mibi mu bana

Ijanisha ryashyizwe ahagaragara ni kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare( RNSIR) ku bufatanye na minisante ryagaragajeko Rutsiro Nyabihu na Rubavu aribyo byihariye imyanya ya mbere mu kugira imirire mibi mu bana.Tugakurikirwa n’uturere two mu ntara y’amajyaruguru Burera Rulindo na Gakenke.

Imibare yatangajwe mu mwaka wa 2018 igaragaza ko Rutsiro ifite ijanisha 53.7%,igakurikirwa na Nyabihu ifite ijanisha 53.3 % naho kumwanya wa gatatu hakaba Rubavu ifite ijanisha rya 50.1%.Utundi turere dufite imirire iri hejuru harimo Burera ifite 49%, Rulindo ikagira 42% ndetse na Gakenke ifite ijanisha rya 41%.

Abaturage bavuga ko ubukene ari kimwe mumbogamizi ibatera kugira imirire mibi mu bana kuko akenshi mubyo beza bihutira kujyana umusaruro ku isoko.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko abana 38% mu Rwanda bagwingiye,naho ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 bwerekana igwingira rya gabanutse rikagera ku bana 34.9% ,ni mugihe mu mwaka wa 2020 ryageze ku kigereranyo cya 33% ,gusa intara y’amajyaruguru ikaba ifite ijanisha rya 41% naho iy’uburengerazuba ikaba ifite 40%

Yanditswe na UWIJURU Aimee rosine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *