Niba utari ubizi iki nicyo gihe cyo gutangira kubikora.

Muri iki gihe ubuvuzi bugenda butera imbere,abantu benshi baragenda bakangurirwa kwirinda indwara batararwara,kuko burya kwirinda biruta kwivuza.Uzasanga bakubwira ngo uramutse unyweye amazi arimo indimu byakurinda indwara zitandukanye.Ese waba uzi ibyiza byo kunywa aya mazi arimo indimu byibuze ikirahuri 1 mu gitondo mbere yo kugira icyo ufata ?Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe akamaro kabyo ku mubiri w’umuntu

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa santeplusmag,Dore ibyiza byo kunywa ikirahuri 1 cy’amazi y’akazuyazi arimo indimu mu gitondo :

1. Bifasha mu kuvura ibishishi(Acne) : Aya mazi afasha mu kugabanya igipimo cya aside mu mubiri,ndetse bigafasha mu kurinda ibishishi.Aha ushobora no koga aya mazi mu maso buri gitondo,niba ufite ibishishi,bizagenda bikira buhoro buhoro ndetse n’uruhu rugende rumeraa neza
2. Bigabanya ubushake bwo kurya (Appetite) : Aya mazi arimo indimu aba akungahaye cyen kuri vitamin B,C ndetse n’ibyo bita enzymes bifasha mu kuringaniza isukari mu mubiri ibi bigatuma udasonza cyane ndetse n’ibiro bikajya kuri gahunda.
3. Bizamura ubudahangarwa bw’umubiri : Aya mazi iyo uyanyoye,ubudahangarwa bwawe burakomera,bigatuma indwara zidapfa kukwibasira uko ziboneye ndetse anafasha gukura imyanda mu mubiri.
4. Birinda kwibumba k’utubuye mu mpyiko : Potasiyumu dusanga mu ndimu,ni imyunyungugu ifasha cyane kurinda kwibumba k’utu tubuye mu mpyiko.
5. Birwanya Ibicurane bya hato na hato : ni kenshi uzumva bakubwira ngo niba urwaye ibicurane,ngo nywa amazi arimo indimu,burya ntibaba bakubeshya,Indimu ihangana cyane n’udukoko two mu bwoko bwa Bacteri na Virus,utu akaba ari natwo dutera ibicurane.Ikindi kandi bizagufasha guhangana na za ndwara ziterwa no guhindagurika kw’ibihe.


6. Bizakurinda kurwara ikirungurira : Ubushakashatsi bwagaragaje ko unyweye ikirahuri cy’amazi y’akazuyazi arimo indimu,bifasha kuringaniza aside yo mugifu,bityo bikakurinda ikirungurira.
7. Bikomeza inzara
8. Bigabanya kubyimbirwa mu mubiri
9. Birinda ububabare bw’imikaya nyuma yo gukora imyitozo ngororamubiri cyangwa nyuma yo gukora sport
10. Bigabanya ubushake bwo kunywa inzoga : Kugira ngo ugabanye ubushake bwo kunywa inzoga, jya unywa amazi arimo indimu nimugoroba.Ibi byoza umwijima,bigakura Alukolo mu mubiri,bityo n’ubushake bwo kunywa inzoga bukagabanyuka.
Si byiza gushyiramo indimu nyinshi kuko zigira aside nyinshi,ushobora gufata ikirahuri cy’amazi y’akazuyazi,ugakamuriramo igisate cy’indimu ukabinywa mu gitondo nta kindi urarya.

 1,517 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *