Kuba Rayon Sports yahanitse ibiciro ku mukino wa Enyimba FC, ngo ntibisabuza abafana kwinjira kuri Stade .

Mu gihe benshi mu bafana bavuga  ko ibiciro byo kwinjira ku mukino w’ishiraniro hagati ya Enyimba FC na Rayon Sports, byazamuwe, ngo si, ikibazo  ahubwo barasaba abashinzwe kwinjiza abafana kuza kare bagakora akazi kabo, bakinjiza abantu neza batabahungabanyije.

Biravugwa ko , kuzamura igiciro ku ikipe ya Rayon Sport, arukwerekana intera  ndende igezeho yiyubaka mu rwego mpuzamahanga mu gihe hari amakipe yo mu Rwanda akina bagahamagarira abantu kuza kurebera ubusa , ariko bakabura.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe itike ya macye izaba ari ibihumbi 3 mu gihe iya menshi mu myanya y’icyubahiro izaba ihenze aho izaba igura ibihumbi mirongo itatu( 30,000 frws)

Umunyamabanga wa Rayon Sports King Bernard yabwiye  itangazamakuru ko bagennye ibyo biciro bafatanyije na Ferwafa mu rwego rwo kurinda abantu umubyigano ndetse no kubura amatike.

Ngo amatike aragurishirizwa ku miryango ya stade ya Kigali hakiri kare kuva sa tatu za mu gitondo kuri iki  cyumweru mbere ho amasaha 6 ngo umukino ube.

Uwitonze Captone

 1,924 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *