Nyanza: Abamotari basabwe ubufatanye mu kurwanya ibyaha batanga amakuru ku gihe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza k’ubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze basabye abamotari basaga 130 bibumbiye muri cooperative COTAMONYA ikorera mu mu Murenge  wa Busasamana kugira uruhare mu kwicungira umutekano bubahiriza amategeko  y’umuhanda banatanga amakuru kucyo ari cyo cyose gishobora kuwuhungabanya.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 23 Ukwakira ubwo baganirizwaga  n’inzego zishinzwe umutekano bakibutswa ko bakwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano birinda amakosa ateza impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu.

Assistant Inspector of Police (AIP) Joseph Tuyambaze ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi  n’izindi nzego mu Karere ka Nyanza yabibukije ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde impanuka kuko ziri mu biteza umutekano muke.

Ati “Mumenye ko umutekano wo mu muhanda utareba abapolisi gusa ko namwe ari uwanyu. Murasabwa kubahiriza amategeko agenga imikoresherezwe y’umuhanda kugira ngo mwirinde impanuka murinde n’ubuzima bw’abakoresha umuhanda bose.”

Yakomeje agira ati “Uramutse utwaye umugenzi runaka yakoze ikinyuranyije n’amategeko ntiwamuyoberwa, mudufashe gutahura no gufata abanyabyaha kugira ngo bahanwe aho kubakingira ikibaba nk’uko bamwe muri mwe bajya babigenza batwara ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi bakora bihungabanya umutekano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabibukije inyungu zo gukorera hamwe, anabasaba gushishikariza abatarajya mu makoperative bitwa (inyeshyamba) kwirinda kuba ba nyamwigendaho.

Ati “Umurava no guhuza imbaraga byabafasha kwikemurira ibibazo byinshi binyuze muri koperative ku buryo na bamwe bakora mu kajagari byabafasha kubona inyungu yo gukorera hamwe nabo bakayoboka amakoperative aho guhora bakora nabi bikabitirirwa mwese.”

Nyuma y’impanuro bahawe n’abayobozi batandukanye, abamotari bagize koperative COTAMONYA biyemeje kunoza imikorere kandi bakajya bashyikiriza inzego z’umutekano abakora amakosa n’ibyaha binyuze mu matsinda yo kurwanya ibyaha bashinze (Anti-Crime clubs) kugira ngo barusheho kunoza ubufatanye n’inzego zishinzwe gucunga umutekano muri gahunda yo kurwanya ibyaha.

 1,507 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *