Ntashamaje Bertin arishinganisha kuko Gatabazi Martin yamugabyeho igitero akoresheje Sibomana Jean Claude.
Urujya n’uruza rw’ibibazo bikomeje kuba insobe hagati ya Ntashamaje Bertin na Gatabazi Martin,kuko Ntashamaje Bertin akomeje kwerekana ko Gatabazi Martin yakoze jenoside yakorewe abatutsi agahisha ibimenyetso.
Gatabazi Martin we yatangarije ikinyamakuru Gasabo net ko iyo imanza zo kwa sebukwe Nyakwigendera Ntirubabarira Ladaslas zabyutse kubera muramu we Ntashamaje Bertin wanga gusangira irage n’abavandimwe be ahita akwirakwiza ibinyoma ko nakoze jenoside.
Gatabazi Martin yakomeje adutangariza ko yaburanye akagirwa umwere.Ntashamaje Bertin we yadutangarijeko ibyo Gatabazi Martin avuga ntaho bihuriye.
Ntashamaje ati”Jyewe natangiye kurega Gatabazi Martin agifungurwa kuko nshingira ku mpapuro yiyandikiye akaziha umugore we Kagoyire Philomena akajya ahaberaga ingando z’abagororwa ahitwa Nyamukumba muri Kinazi mu karere ka Ruhango.Kuva umugore wa Gatabazi yajya gutanga ruswa nibwo yagizwe umwere,kandi mbere urukiko rwa Gitarama rwari rwamusabiye igihano cyo kwicwa.”
Ntashamaje Bertin ubu akaba yaratangarije ikinyamakuru Gasabo net ko yagabweho igitero na Sibomana Jean Claude mwene Nyakwigendera Twagirimana Martin umugore wa Gatabazi Martin akaba amubereye Nyirasenge.
Ntashamaje yagize ati“Ubwo Gatabazi Martin yashyingizaga umwana we yafashe Sibomana Jean Claude bari mu karere ka Kamonyi , Umurenge wa Runda, Akagali ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata amuha misiyo yo kuza kungirira nabi aho ntuye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagali ka Kagina, Umudugudu wa Kagina.”
Ntashamaje yakomeje adutangariza ko igihe yariwe murugo yabonye Sibomana Jean Claude amugabyeho igitero,ndetse akaza gukizwa n’abaturanyi.
Ntashamaje ati”:Natanze ikirego ariko cyapfuye ubusa.Natanze ikirego inzego zaracyakiriye, urwego rw’umudugudu rwakoze raporo yerekana urugomo Sibomana Jean Claude yankoreye ,ariko ntacyakozwe.”
Ntashamaje ati”Ngize amahirwe mbonye itangazamakuru muntabarize ningira icyo mba bizamenyekane ko nzize ko nashyize hanze amabanga ya Gatabazi Martin yahishwe mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi.Ndishinganisha cyane kuko mfite umutekano muke.”
Gatabazi yabwiye itangazamakuru ko atazi uwo Sibomana .
Ati:”Sinzi Sibomana, no mu bantu natumiye uwo muntu ntarimo ahubwo mukurikirane mumenye uwo Sibomana mutangaza amakuru atariho ivumbi.Ese ikibaye cyose kuri Ntashamaje azajya avuga Gatabazi koko!!Kandi mu mubwire ko ayo masmbu aburana na bene wabo ntayo nkeneye.”
6,412 total views, 1 views today