Bishop Rugagi akomeje kwerekana ko akunda amaturo kurusha kwigisha abakirisito ngo bahinduke.

Umushumba mukuru w’itorero Redeemed Gospel Church, Bishop Innocent Rugagi yanenze bikomeye abakirisito bakunda kumunenga ko akunda amafaranga bitwaje ko batuye inshuro ebyirika kandi batanarengeje ibihumbi bibiri ashimagiza abo muri Uganda na Kenya ko bo batura inshuro nyinshi kandi ntibabyinubire.

Ibi yabitangaje mu cyumweru gishize ubwo yari ari mu gihugu cy’Ububiligi dore ko amaze iminsi atari mu Rwanda.

Bishop Rugagi yavugiye mu Bubiligi ko abamushinja gukunda amafaranga baba bibeshya kuko nubundi ngo kuba abantu bamufasha gukora umurimo w’Imana nta cyaha kirimo.

Ati: “Reka nkubwire mukirisito, n’iyo wafasha ngewe mu murimo w’Imana, muby’ukuri uba ukoze icyaha? …..igituma ubona umugisha ushobora kutakimenya ariko njyewe nkakikumenyesha.”

Yatanze urugero kuri Pawulo uvugwa muri Bibiliya avuga ko na we Abefeso, Abafiripi n’Abagalatiya bakusanyaga amafaranga bakayamushyira. Akomeza agira ati: “Kuki dushaka ko Imana ikora ariko ntidushake ko Imirimo y’Imana ikorera muri twe?”

Bishop Rugagi yavuze ko mu bindi bihugu nko muri Kenya na Uganda ho batura inshuro zirenga 30 nyamara ntibabyinubire, arangije ati: “iwacu iyo umuntu atuye kabiri agenda avuga ngo abantu bakunda amafaranga.”

Yagize ati: “Muri Kenya batura inshuro zirenga 10, muri Uganda na ho batura inshuro zirenga 30, abantu bakuzura bakarenga, ntabwo abantu bivovota ngo Kayanja (umushumba waho) akunda amafaranga, ariko iwacu n’ahandi hafi hadukikije, umuntu atuye kabiri cyangwa gatatu agenda avuga ngo abantu basigaye bakunda amafaranga ye! kandi mu kuri ntabwo yarengeje ibihumbi bibiri, amayero abiri! ubwa mbere yatanze igihumbi ubwa kabiri yatanze ikindi, ubwa gatatu ntazagaruka gusenga kuko yatanze menshi, amayero angahe? abiri gusa! Kandi abandi b’abakire baba bashaka kumva tunavuga ngo hari icyo dukeneye.”

Bishop Rugagi yahise ashimagiza abo mu Bubiligi ari na ho yari ari avuga ko bo ari abana beza batijujutira gutura.

Ati: “Hano muri Beligique (Ububiligi) ni sawa, ndimo ndababwira amakuru y’ahandi, mwebwe muri beza, ntimujya mutukana iyo mwatanze, muri abana beza.”

Nyuma yo kuvuga ibi byose yahamagaye abantu bari bazanye amafaranga yo gutera inkunga umurimo w’Imana kugirango batambuke bayatange abasige amavuta. Bishop Rugagi yavuze ko “Iyo uhawe ayo mavuta inyatsi isezererwa mu maboko yawe.”

abavugabutumwa bakunda amafaranga kurusha kubwiriza ijambo ry’Imana, bakunda kubwiriza bibanda ku bitangaza Imana iri bukore,mu gihe uramutse witanze murusengero cyangwa ugatura amafaranga menshi.

 2,754 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *