Sudani yepfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidari

Abapolisi b’u Rwanda   240 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Gihugu cya Sudani y’Amajyepfo(UNMISS) baherereye mu Ntara ya Malakal   nibo  kuri uyu wa 25 Ukwakira Umuryango bambitswe imidari y’ishimwe.

Girmay Gebrekidan wari uhagarariye umuryango w’abibumbye yavuze ko abapolisi b’u Rwanda bambitswe iyo midari kubera umurava n’ubunyamwuga bikomeje kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi.

Muri uyu muhango kandi hari guverineri wa leta ya Upper Nile, James Tor Munybuny ndetse n’abandi bayobozi ba Polisi z’ibindi bihugu biri  mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Girmay Gebrekidan, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari ku murava,Ubwitange mu kugarura ituze n’umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo mu Ntara ya Malakal ndetse na Sudani y’Amajyepfo muri rusange.

Yagize ati:”Mukazi kanyu mugaragaza ubwitange kandi bigaragara ko mwateguwe neza, muzi kwihanganira imbogamizi muhura nazo, ariko mugakomeza kurinda abaturage bagahora batekanye”.

Yakomeje avuga ko abapolisi b’u Rwanda bakomeje guhagararira u Rwanda neza ari nayo mpamvu umuryango w’abibumbye ubashimira byimazeyo.

Yashimiye u Rwanda uburyo rwubahiriza ihame ry’uburinganire iyo rugiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Umuyobozi w’Abapolisi baturuka  mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo  Hazel Dawet, nawe yishimiye kuba abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari agaragaza ko babikwiye kubera ikinyabupfura n’ubunyamwuga bagaragaza mu kurinda abaturage aho bari mu nkambi.

Yagize ati:”Iyi midari LONI ibambitse  ijye ihora ibatera ishema kandi ibibutse umwaka wose muba mumaze mwarasize imiryango,Igihugu   n’incuti zanyu mukunda.”

Umuyobozi w’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari ,  Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Butera, nawe yashimiye  umuryango w’abibumbye ndetse n’abayobozi b’Igihugu cya Sudani y’Amajyepfo uburyo  bafashwa gusoza neza inshingano bafite muri kiriya gihugu.

Kuri ubu mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo hari abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 587 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye aho bafite inshingano zo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa n’iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro.

Ku Isi u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri  nyuma y’Iguhugu cya Ethiopia mu kwitabira kujya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu byabayemo imvururu za Politiki.

police.gov.rw

 1,395 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *